Incamake y’imiterere n’imikorere y’umutima
Umutima ni inyama yo mu gatuza, iherereye hagati y’ibihaha. Iyo nyama ikaba ingana hafi y’igipfunsi cya nyirayo.Akamaro k’umutima ni ugusunika amaraso uyohereza mu bice binyuranye by’umubiri no kwakira avuye mu bice binyuranye by’umubiri agatunganywa.Mu migendere y’amaraso hakaba hakoreshwa imiyoboro yitwa imijyana (arteries) ari yo ijyana amaraso mu mubiri cyangwa mu bihaha avuye mu mutima hakabaho n’imigarura (veins) igarura amaraso yanduye mu mutima avuye mu bihaha cyangwa mu bindi bice by’umubiri.Kugira ngo amaraso ave mu mujyana agere mu mugarura anyura mu tundi dutsi duto mu ndimi z’amahanga twitwa capillaires.Kuba amaraso yitwa ko yanduye ntibivuze ko hari indwara yateza, ahubwo nuko aba arimo umwuka mubi wa gaz carbonique, gusa iyo uyu mwuka ubaye mwinshi bibangamira ihumeka bikaba byanatera ubundi burwayi.
Umutima ukaba ugizwe n’ibice 4 by’ingenzi
* Agatwi k’iburyo (Aureillette droite) kakira amaraso avuye mu migarura nako kakayohereza mu kabondo k’iburyo
* Akabondo k’iburyo (Ventricule droite) kakira amaraso avuye mu gatwi k’iburyo kakayohereza mu bihaha ari naho asukurirwa, aho umwuka mwiza wa oxygen usimbura uwa gaz carbonique
* Agatwi k’ibumoso (Aureillette gauche) kakira amaraso yuzuye umwuka oxygen avuye mu bihaha kakawohereza mu kabondo k’ibumoso
* Akabondo k’ibumoso (Ventricule gauche) ni nako gafite ingufu,kohereza amaraso akungahaye kuri oxygen aturutse mu gatwi k’ibumoso kakayohereza mu bindi bice binyuranye by’umubiri.
Ese ni izihe ndwara zikunze gufata umutima ?
Akenshi,kurwara umutima abantu babifata nkaho ari indwara imwe,nyamara uburwayi bw’umutima burimo amoko menshi,ni nabyiza kwisuzumisha kugira ngo umenye neza uburwayi ubwo ari bwo,muri yo twavugamo :
* Coronary artery disease : ni indwara iterwa nuko cholesterol (urugimbu) yagiye ikaziba imiyoboro izana amaraso mu mutima. Uko iyi mitsi iziba bishobora kugeraho bigatera amaraso kwipfundika, nuko umutima ugahagarara gutera. Nibyo byitwa akenshi ngo yishwe n’umutima. Ubu burwayi nibwo butera ubuzwi nka myocardial infarction (heart attack), burangwa nuko umutima ubura oxygen, ugaca.
* Angina pectoris : ubu ni uburwayi buterwa nuko imitsi yo ku mutima iba mito nuko ukumva mu gatuza hakubabaza cyane cyane iyo winjije umwuka cyangwa ukoze igituma agatuza kaguka.
* Arrhythmia : ibi ni ugutera kudasanzwe k’umutima, akenshi biterwa nuko hari impinduka mu gukora kw’ibikoresha umutima. Akenshi ntacyo biba bitwaye biranikiza ariko nanone hari igihe bisaba kujya kwivuza, iyo biba kenshi.
* Congestive heart failure : hari igihe umutima unebwa ku buryo utabasha kohereza amaraso akenewe (ahagije mu mubiri). Ibi birangwa ahanini no guhumeka insigane hamwe no kubyimba amaguru.
* Myocarditis : kubyimba k’umutima akenshi biturutse kuri virusi runaka
* Pericarditis : kubyimba kw’agahu gatwikiriye umutima akenshi biterwa no kwandura virusi runaka, indwara y’impyiko, no kubura ubudahangarwa. Ibi bishobora no guteza kuzura amazi hagati y’agahu n’umutima ubwawo bizwi nka pericardial effusion
Izi si zo ndwara zifata umutima zonyine, gusa ni zo zikunze kuboneka mu barwayi benshi b’umutima.
ESE WARI UZI KO WAKWIRINDA UBU BURWAYI NDETSE UKANABUKIRA ?
Ni byiza kwirinda indwara z’umutima cyane cyane ukora siporo,uringaniza ibiro,wirinda kurya ibikungahaye ku mavuta,ndetse ukarya imboga n’imbuto.Gusa ushobora kuba urwaye imwe mu ndwara twavuze haruguru mu zibasira umutima.Habonetse rero imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration, n’ibindi),ivura indwara z’umutima ndetse ikarinda umutima n’imitsi y’amaraso yawo,ituma amaraso atembera neza bityo bigatuma umutima ukora neza.
Muri iyo miti twavugamo nka :Cardiopower capsule, SuperCoQ10 Capsule, Gingko biloba plus capsule, Soy bean lecithin capsule, Lipid care tea,……………..Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.Ikindi ni uko hari niyo wakoresha kugira wirinde uburwayi bw’umutima.
Pt Jean Denys/horahoclinic.rw
Ibitekerezo