Horaho Clinic
Banner

Sobanukirwa n’indwara ya Rubagimpande "RHEUMATOID ARTHRITIS"

Sobanukirwa n’indwara ya Rubagimpande "RHEUMATOID ARTHRITIS"

Nkuko tubikesha www.webmd.com, Rubagimpande ni indwara iterwa n’uko abasirikare b’umubiri bahindukana hagati yabo bigatuma ahanini ingingo z’umubiri zangirika usibye ko atari zo gusa, ari umutima, uruhu, amaso, ibihaha, imiyoboro y’amaraso ndetse n’imyakura bishobora kuhazaharira.

Ubundi rubagimpande yibasira abantu bameze gute ?

Abantu bageze mu zabukuru ni bo bakunze kuyirwara uretse ko n’abakiri bato bashobora kuyirwara usibye ko bidakunze kubaho.

Umuntu urwaye rubagimpande ashobora kugira ibimenyetso bikurikira :

* Ububabare
* Guhinda umuriro mwinshi kw’ingingo
* Ibindi bimenyetso bigaragara ku bice byose by’umubiri kandi bikazira rimwe ni : Kubabara inkokora, amavi n’intoki, hakiyongeraho kugagara kw’ijosi cyane mu gitondo cyangwa igihe umuntu amaze umwanya aruhuka.
* Ingingo zose z’umubiri zikabyimbira icyarimwe ari na ko zizamo amazi
* Kubyimba inkokora, amavi n’ingingo z’intoki

Ese waba uzi ko imiti myimerere yagufasha guhangana n’iyi ndwara ?

Ku bantu rero bafite ubu burwayi bwa Rubagimpande,Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).
Iyo miti rero ikaba ifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza ndetse igasana zimwe mu ngingo zaba zarangirittse.
Muri iyo miti twavugamo nka : Ginseng Rh capsule, Joint Health Capsule, Calcium Capsule,……

Pt Jean Denys/horahoclinic.rw
REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo