Horaho Clinic
Banner

ESE WAHANGANA GUTE N’INDWARA YA DIYABETE IKOMEJE GUHITANA BENSHI

ESE WAHANGANA UTE N’INDWARA YA DIYABETE IKOMEJE GUHITANA BENSHI

Ese Diyabete ni iki ?

Diyabete cyangwa indwara y’isukari (diabetes mellitus) ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka glucose), uyirwaye agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko impindura (pancreas) iba itakibasha kuvubura umusemburo wa Ensiline(Insulin) cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza uwo musemburo.

Ubwoko butandukanye bwa diyabete

Habaho ubwoko 3 butandukanye, nubwo ubuzwi cyane ari 2 ;

Diyabete ya 1 (Diabetes type 1)

Aha impindura (Pancreas) ntibasha kuvubura wa musemburo wa ensiline (Insuline). Ubu bwoko buza umuntu akiri muto kandi igaragara ku bantu bake.

Diyabete ya 2 (Diabetes type 2)

Impindura (Pancreas) ntibasha gukora insulin ihagije cyangwa se uturemangingo tw’umubiri twinangira ku mikorere ya insulin (insulin resistance). Ubu bwoko akenshi ntibugaragaza ibimenyetso, bigenda biba bibi uko igihe gishira ;Umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngorora mubiri no kurya nabi ni bimwe mu bishobora gutera ubu bwoko bwa kabiri. Uko umuntu agenda akura kandi niko ibyago byo kuyirwara bigenda byiyongera

Diyabete iterwa no gusama (gestational diabetes).

Yibasira abagore batwite. Abagore bamwe na bamwe bagira isukari nyinshi mu maraso, umubiri wabo ntubashe gukora insuline ihagije mu gutwara iyo sukari no kuyibika mu turemangingo, nuko igakomeza kwiyongera mu maraso.

Ese ni uruhe rugero rukwiye rw’isukari mu maraso ?

Mbere yo kurya

Ku bantu batarwaye diyabete ni ; 3.9-5.5 mmol/L (70-99 mg/dl)

Ku barwayi ba diyabete ; 4.5-7.2 mmol/L (80-130 mg/dl)

Amasaha 2 nyuma yo kurya

Ku bantu batarwaye diyabete ; igomba kuba munsi ya 7.8 mmol/L (140 mg/dl)

Ku barwayi ba diyabete ; igomba kuba munsi y’10 mmol/L (180 mg/dl)
Bimwe mu bimenyetso n’ibiyiranga :

• Kugira inyota ihoraho idashira

• Kunyaragura cyane

• Gusonza bidasanzwe

• Kwiyongera ibiro cg gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe

• Guhora wumva unaniwe

• Kureba ibicyezicyezi

• Kugira ibisebe bidakira cg bitinda gukira

• Kunyara inkari zihumura (ibi biterwa nuko hagaragara mu nkari ibyitwa ketones, biba byatewe nuko nta insulin ihagije iri mu mubiri)

• Guhorana infections zitandukanye, nk’izo mu ishinya, ku ruhu ndetse no mu gitsina

• Kumva umubiri udakomeye.

Ese waba uzi imiti myimerere yagufasha guhangana n’iyi ndwara ?

Ni byiza kwirinda iyi ndwara kuko bishoboka,Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,kandi ikaba yaranakuzengereje.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’impindura gukora neza bigatuma wa musemburo wa Ensiline utangwa neza,isukari ikajya kuri gahunda, kandi igatuma Diyabete itangiza ibindi bice by’umubiri.Muri iyo miti twavugamo nka :Glucoblock capsule, Balsam pear tea (Plant insulin), Chitosan capsule,..............Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Uramutse udukeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Pt Jean Denys/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo