Horaho Clinic
Banner

ESE WARI UZI KO UMUVUDUKO W’AMARASO UKABIJE UVURWA UGAKIRA ? (HYPERTENSION)

ESE WARI UZI KO UMUVUDUKO W’AMARASO UKABIJE UVURWA UGAKIRA ?
(HYPERTENSION)

Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye,bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika

Ese umuvuduko w’amaraso ni iki ?

Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole). Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.

Ese umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki ?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije, ariko cyane cyane imyitwarire yawe : uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.
Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuyitera :

* Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45)
* Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije.
* Kunywa itabi : bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma umuvuduko wiyongera.
* Kunywa inzoga nyinshi.
* Kurya umunyu mwinshi.
* Kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi.
* Kudakora imyitozo ngorora mubiri.
* Guhora uhangayitse cyane bishobora gutuma amaraso yawe ahora ku muvuduko ukabije buri gihe.
* Kuba urwaye indwara nka ; diyabete, impyiko, ndetse no kubura ibitotsi.
* Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe nk’ imiti iringaniza urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ubuhumekero, imiti ikiza ububare,……
* Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Cocaine cg amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko w’amaraso.

Ese ni izihe ngaruka z’umuvuduko w’amaraso ukabije ?

Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuwugendana nta kimenyetso na kimwe ubona. Ibi bikaba bituma yica uyifite itunguranye, ari byo bita tueur silencieux, mu rurimi rw’igifaransa kuko uyu muvuduko ushobora kwangiza nk’imitsi ijyana amaraso mu mutima, mu bwonko, ndetse no mu mpyiko, ariko nta kimenyetso cyari cyagaragara.
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora gutera indwara z’umutima. Iyo umuvuduko ukabije w’amaraso wangije imitsi y’amaraso yo mu bwonko, umuntu ashobora kuvira mu bwonko (hemorrhagie cerebral) ndetse akaba yahita agwa muri koma, kimwe n’uko ashobora guhita apfa, ari byo bita accident vasculaire cerebral (AVC) mu rurimi rw’igifaransa.

Ese waba uzi imiti yakuvura iyi ndwara ?

Ubundi iyi ndwara ushobora kuyirinda cyane cyane wirinda ibiyitera twavuze haruguru.Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,gukira bikaba byaranze.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ikaba iringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikarinda n’umutima kuba wakora nabi.Muri iyo miti twavugamo nka:Cardiopower capsule, SuperCoQ10 Capsule, Gingko biloba capsule..............Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Ifoto : causes-de-lhypertension.info

Pt Jean Denys/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo