Horaho Clinic
Banner

Dusobanukirwe n’uburwayi bwa porositate (prostate) bumwe mu burwayi bwibasira abagabo ikaba ikomeje guhitana benshi - VIDEO

Ese prostate ni iki ?

Porositate ni rumwe mu ngingo z’umubiri w’umugabo rujyanye n’imyororokere, ikaba iri imbere munsi y’uruhago, aho ishinzwe gukora ibintu bituma intanga iyo zimaze kuva aho zikorerwa mu mabya zizamuka mu miyoboro zikagera ahantu mu tuntu tumeze nk’udusaho (tumeze nk’udufuka) zigahura n’amazi agizwe na poroteyine yakozwe na porositate akajya muri twa dusaho, intangangabo zagera mo akaba ariho zikurira. Ayo mazi nizo ntanga akaba ari nabyo byitwa amasohoro”. Porositate ifite akamaro kanini ko gukora ibitunze intangangabo mbere y’uko zisohoka.

Indwara zifata porositate

Porositate ishobora kurwara indwara zitadukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, izindi mikorobe zikaba zitahandurira. Urugero rw’indwara nka infection urinaire. Harimo kandi na mikorobe nk’iza mburugu zandura mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kujya muri porositate zikayitera uburwayi. Iyo byagenze gutya, muri porositate hakageramo uburwayi babwita prostatite. Ubundi burwayi bushobora gufata Porositate bujyana n’uko umuntu agenda akura. Gusa, uko umuntu agenda akura niko porositate nayo ishobora kugenda ikura ariko atari ku bantu bose. Iyo imaze kuba nini bitewe no kurwara nibwo itera ibibazo kuburyo ibuza inkari gusohoka.Ubu burwayi bw’uko porositate iba nini ikabuza inkari gusohoka umugabo akamererwa nabi, bikaba ngombwa ko abagwa bwitwa Adenome de prostate.

Kanseri ya porositate : Kanseri ya porostate ni indwara nayo ifata abagabo batangiye gusaza, bafite kuva ku myaka 55 kuzamura.Ni iya 2 muri kanseri zihitana abagabo ku isi.

Bimwe mu bimenyetso by’indwara za Porositate

Kutihagarika neza ni kimwe mu bimenyetso by’uko porostate cyangwa mu miyoboro y’inkari harimo ikibazo. Kwihagarika nabi, kubyuka kenshi nijoro, gusunika cyane mu gihe umuntu yihagarika, inkari zaza rimwe na rimwe zikaza zitwika , kuva kwiharika umuntu akumva arashaka gusubirayo.Gusa nanone ngo ntawahita yemeza ko ubifite aba arwaye porositate, ahubwo kujya kwa muganga ni byo byiza ngo abe ariwe usuzuma neza arebe.Kunyara inkari zirimo n’amaraso n’ibindi.

Ese hari imiti wakoresha yizewe kuri izi ndwara ?

Hari imiti yabonetse ikoze mu bimera ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe,ifasha kurinda ndetse no kuvura indwara zifata Prostate,umuntu akaba ashobora gukira burundu.

Muri iyo miti twavugamo nka : Prostasure capsule, β-carotene&Lycopene capsule, Ginseng Rh capsule,....

Wazisanga mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri Etaji ya Gatatu mu muryango wa 301 na 302 ndetse wanaduhamagara kuri 0788698813 cg 0785031649. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw
Twabibutsa ko iyo miti nta zindi ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikozwe mu bimera ikaba ari myimerere.

Umwanditsi

Pt denys/horahoclinic.rw

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo