Horaho Clinic
Banner

Ese waba uzi indwara y’amaso abantu bakunze kwitiranya n’indwara y’umwijima

Ni kenshi usanga mu miryango imwe n’imwe bavuga ko iyo umuntu, cyane cyane abana, afite amaso atukura cyangwa asa na Shokora (Chocolat), baba barwaye indwara z’umwijima. Ariko ibyo ngo si byo nkuko byemezwa n’impuguke mu kuvura indwara z’amaso.Izi mpuguke zivuga ko indwara abantu benshi bakunze kwibeshyaho ari indwara bita « Allergic conjunctivitis » mu rurimi rw’icyongereza.

Ese yaba iterwa n’iki ?

Iyi ndwara iterwa n’ubwivumbure bw’umubiri (Allergy) bitewe n’ibintu byinshi bitandukanye bakunze kwita « Allergens ».Iyi ndwara igaragara cyane ku bantu bagira ubundi burwayi buturuka k’ubwivumbure bw’umubiri nka Asima n’izindi.

Bimwe mu bintu byingenzi umubiri w’umuntu ukunze kugiraho ubwivumbure (allergy) twavugamo nka :

• Imihindukire y’ikirere

• Umukungugu

• Imyotsi

• Pollens (imbuto z’ibiti)

• Indodo z’imyenda z’ubwoko butandukanye

• Imiti itandukanye

• Inyamaswa (Nk’ipusi cyangwa injangwe)

• Imibavu,….......

Bimwe mu bimenyetso by’umuntu urwaye amaso atewe n’ubwivumbure bw’umubiri ku bintu bitandukanye twavugamo:gukuba amaso cyane, kuzana amarira menshi, kumva usa nk’uwatokowe, kubangamirwa no kureba mu rumuri, gutukura amaso kandi akenshi bikagenda bikongera bikagaruka nyuma y’iminsi. Iyi ndwara ifata amaso yombi uretse ko umuntu ashobora kuyimarana igihe kinini ndetse akenshi iyo ari umwana igeraho ikikiza uko agenda akura.

Ese hari imiti y’umwimerere yafasha kuri ubu burwayi ?

Ushobora kuba uyirwaye cyangwa se ukaba uzi umuntu uyirwaye ariko akaba yarabuze ubufasha,ushobora no kuba ushaka kuyirinda,ubu habonetse imiti y’umwimerere ikorwa mu bimera kandi ikaba yarakorewe ubushakashatsi n’abahanga mu by’ubuzima n’imirire.Iyo miti nta ngaruka igira ku buzima bw’uwayikoresheje kandi irizewe ku rwego rwo hejuru.

Muri iyo miti twavugamo nka :

I-power capsule,Zinc tablets,Ganoderma plus capsule

Ntitwasoza ariko tutabibukije ko uburwayi bw’amaso buterwa n’ubwivumbure bw’umubiri budakunze gutera ubuhumyi keretse iyo uburwayi bwarengeranye bikagera aho imboni y’ijisho (Cornea), ubusanzwe idakenera amaraso, itangira kuzana udutsi duto cyane (Punnus) bitewe n’ubwivumbure bw’umubiri buba bumaze kurengerana bityo bigatuma urumuri rutinjira mu jisho ukaba wahuma.

Ifoto : rohman125z.onsugar.com

Pt Ndorimana Jean Denys /Horahoclinc.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo