Horaho Clinic
Banner

Menya ibiribwa n’ibinyobwa ushobora kwirinda mu gihe urwaye rubagimpande (Arthritis).

Bimwe mu ibiribwa n’ibinyobwa bishobora kongera ibyago n’ibimenyetso bya rubagimpande, nk’urugero ibiribwa byakorewe mu nganda (highly processed foods) ndetse n’ibinyobwa byongerewemo ibiryoshya by’isukari (sweeteners added drinks).
Niba ufite rubagimpande, gukora amahitamo akwiriye kandi meza y’ibiribwa n’ibinyobwa ntibigufasha gusa guhangana n’ibimenyetso bya rubagimpande, ahubwo bigufasha no guhangana n’izindi ngaruka zishobora kuririra kuri ubwo burwayi bwa rubagimpande, bigafasha kuzamura imibereho myiza.
Hari ubwoko bwa rubagimpande burenga ijana, ariko iyitwa osteoarthritis niyo ikunze gufata abantu benshi. Ubundi bwoko bwayo buzwi cyane twavuga nka rheumatoid, psoriatic na gout.
Ibyo urya n’ibyo unywa mu gihe urwaye rubagimpande nibyo byongera kugaragara kw’ibimenyetso, bikanatuna uyifite imibereho ihinduka mibi.
Tugiye kurebera hamwe ibiribwa n’ibinyobwa wakwirinda mugihe ufite arthritis cyangwa wirinda ko igufata.
1. IBIRIBWA
- Ibiribwa byongewemo isukari. Buri wese ashobora kumva inyungu yo kugabanya ibiribwa byongewemo isukari, cyane cyane iyo afite arthritis.
- Inyama zitukura n’izanyuze munganda. Ubushakashatsi bumwe bwahuje gufata inyama zitukura n’izitunganyije munganda na inflammation mu ngingo, ibyo bikongera ibimenyetso bya arthritis. Iyo umuntu arya inyama cyane bizamura ubwoko bwa poroteyini zizwi nka interleukin-6 na homocysteine. Izo iyo zizamutse bituma inflammation izamuka mu mubiri.
- Kurya ibiribwa byibitsemo Gluten. Gluten ni itsinda ryaza poroteyini iba mu ngano, uburo, n’ibindi binyampeke. Ubushakashatsi bugaragazako abantu bafata ibiribwa bikize kuri gluten baba bafite ibyago byinshi by’izamuka za inflammation mu ngingo zabo.
- Bumwe mubwoko bw’amavuta ava mu ibimera. Ibiribwa bifite amavuta yo mubwoko bwa Omega 6 nyinshi, bukagira Omega 3 nkeya bushobora guteza ibibazo bya arthritis. Ubwo bwoko bw’amavuta burakeneye kugirango umuntu agire ubuzima bwiza, ariko iyo buri kukigero kitaringaniye bwombi bwongera ibyago byo kugira inflammation. Omega 3 iboneka mu mafi, naho Omega 6 ikaboneka muri margarine,no mubindi bimera nko mu mavuta ava mu bigori n’ibindi. Kumenya neza niba igipimo cya omega 3 na 6 biringaniye mu mubiri biri mubituma umubiri udafatwa na arthritis.
- Ibiryo birimo umunyu mwinshi. Kugabanya umunyu biri mubitera ubuzima bwiza abantu bafite arthritis.
2. IBINYOBWA BYO KWIRINDA
- Vino itukura n’ubundi bwoko bwa alcohol. Nibyo koko muri vino utukura habamo ikinyabutabire kitwa resveratrol na antioxidant bifitiye akamaro umubiri, ariko gukoresha ubwoko ubwo aribwo bwose bigira ingaruka k’umuntu ufite arthritis.
- Ibinyobwa byose byaryoheshejwe hongerwamo isukari. Ibinyobwa nka soda byongera ibyago byo kurwara arthritis.
- Amata. Ubushakashatsi bugaragazako abantu bamwe na bamwe (si bose) banywa amata bashobora kugira imihindagurike mu mikorere y’umubiri iganisha ku kurwara arthritis.

Gana aho HORAHO Life aho dukorera tuguhe inyunganiramirire zirimo : Joint health Plus Capsule,Calcium Capsule,Protein Powder,Multi vitamin Tablet,Compound Marrow powder ,…ndetse tuguhe n’izindi nama ku buzima uburyo wakwirinda kurwara rubagimpande(arthritis) ndetse n’imiti ikozwe mu ibimera niba wumva ibimenyetso bya rubagimpande tugufashe gutandukana n’ibibazo by’imikorere mibi y’umubiri.
Dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp) ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo