Diyabete cyangwa indwara y’isukari nyinshi mu maraso, ni indwara yibasira abatari bacye. Mu minsi yanone usanga hari nababa bayirwaye ariko bakamara igihe bataramenya ko bayirwa. K’umuntu ufite uburwayi bwa diyabete akunze gusangwamo isukari nyinshi mu maraso izwi nka glucose, uyirwaye agira iyo sukari nyinshi mu maraso, ahanini bitewe n’uko umubiri ukora umusemburo wa insuline nabi cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza insuline. Bityo aho kugirango isukari ijyanwe mu uturemangingo kugirango ikoreshwe ikaguma gutembera mu maraso. Ibyo kandi bigira ingaruka nyinshi zirimo guhorana intege nke mu mubiri, guturika k’udutsi duto tuzwi nka capillaries kubera kunyuramo isukari harimo nutwo mu maso, bikaviramo abantu barwaye diyabete kugira ibibazo byo kutareba neza, kwangiraka kw’impyiko n’ibindi byinshi.
Glucose ni ingenzi mu mubiri cyane kuko niyo soko y’imbaraga umubiri ukoresha, niyo ituma uturemangingo dushobora gukora neza, kandi ifasha ubwonko mu mikorere n’imitekerereze.
Ubwoko butandukanye bwa diyabete
Habaho ubwoko 3 butandukanye, nubwo ubuzwi cyane ari 2 ;
Diyabeti yo mubwoko bwa 1 (Type I diabete).
Aha umubiri ntuba ushobora gukora insulin.
Ubu bwoko buza umuntu akiri muto kandi igaragara ku bantu bacye.
Abarwayi ba diyabete yo mubwoko bwa 1 bagomba kwitera umusemburo wa insulin ubuzima bwabo bwose, baba bagomba kandi guhora bapima ibipimo by’isukari mu maraso ndetse bakagira n’ibyo barya byihariye.
Diyabeti yo mubwoko bwa 2 (Type II Diabete).
Umubiri ntuba ukora insulin ihagije cyangwa se uturemangingo tw’umubiri twinangira ku mikorere ya insulin ibizwi nka insulin resistance. Ubu bwoko akenshi ntibugaragaza ibimenyetso, bigenda biba bibi uko igihe gishira, umurwayi akaba yakenera nawe ibinini biringaniza insulin. Umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngorora mubiri no kurya nabi ni bimwe mu bishobora gutera ubu bwoko bwa 2 bwa diyabeti. Uko umuntu agenda akura kandi niko ibyago byo kuyirwara bigenda byiyongera bitewe n’ubuzima butiza umurindi ubu burwayi abayemo.
Diyabete ikunze gufata abadamu batwite (Gestational Diabete). Ubu ni ubwoko bwa diyabeti ikunze gufata abadamu batwite. Abadamu bamwe na bamwe bagira isukari nyinshi mu maraso, umubiri wabo ntubashe gukora insulin ihagije mu gutwara iyo sukari no kuyigeza mu turemangingo, nuko igakomeza kwiyongera mu maraso.
Ivurwa mu gihe umudamu atwite, iyo itavuwe neza bitera ibibazo bikomeye ku nda. Imyitozo ngorora mubiri ikwiye ndetse no kurya neza byafasha umugore kuyirinda.
Ibimenyetso bya diyabete
Ibimenyetso byayo bigenda bitandukana bitewe n’uburyo igipimo cy’isukari mu mubiri cyazamutse ndetse n’ubwoko bw’iyo ufite.
Bimwe mu bimenyetso n’ibiyiranga ni :
– Kugira inyota ihoraho idashira
– Kunyaragura cyane
– Gusonza bidasanzwe
– Kwiyongera ibiro cyangwa gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe
– Guhora wumva unaniwe
– Kureba ibicyezicyezi
– Kugira ibisebe bidakira cyangwa bitinda gukira
– Kunyara inkari zihumura (ibi biterwa nuko hagaragara mu nkari ibyitwa ketones, biba byatewe nuko nta insulin ihagije iri mu mubiri)
– Guhorana infections zitandukanye, nk’izo mu ishinya, k’uruhu ndetse no mu gitsina
Diyabete yo mu bwoko bwa 2 niyo ikunze kwibasira abantu cyane kuko kukigero cya 90 ku ijana by’abarwayi ba diyabeti baba bafite diyabeti yo mubwoko bwa 2, ishobora kuza igihe cyose nubwo abakuru aribo igaragaraho cyane. Naho diyabeti yo mubwoko bwa 1 ikunze kugaragara cyane ku bana bato n’ingimbi.ari nayo mpamvu bayita ko ari juvenile diabete
Iyo idakurikiranywe ngo ivurwe neza itera ibindi bibazo bikomeye mu mubiri, bimwe muribyo twavuga :
– Ibibazo by’uruhu
– Umuvuduko ukabije w’amaraso.
– Indwara zitandukanye z’amaso ; nka glaucoma, ishaza mu maso, n’indwara y’amaso ituruka kuri diyabeti.
Dore bumwe mu buryo wayirinda ;
– Kurya neza no kugira ibiro bikwiye. Niba ubyibushye bikabije ni ngombwa gushaka uko wagabanya ibiro. Indyo nziza kandi iboneye ni igizwe n’imbuto n’imboga nyinshi, ukagabanya amavuta menshi n’ibinure.
– Imyitozo ngorora mubiri. Gukora sport kenshi bishobora kukurinda ikibanziriza diyabete ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa 2, no ku barwaye diyabete ya 2 bibafasha kuringaniza igipimo cy’isukari. Iminota 30 ku munsi y’imyitozo ngorora mubiri iba ihagije.
Ese waba ujya wumva bimwe mu bimenyetso by’uburwayi bwa diyabete ?
Tugane tuguhe Balsam Pear Tea icyayi gitangaje mu kugabanya isukari mu maraso kuko gituma impindura (Pancreas) zongera ingano ya insulin ikorwa.
Gana aho HORAHO Life ikorera tuguhe Balsam Pear Tea, cyangwa tukugire inama ku buzima bwawe.
Dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649/ 0788698813(WhatsApp) ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rwcyangwa
Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda.
REBA VIDEO HANO
Ibitekerezo