Horaho Clinic
Banner

Akamaro gakomeye ka tungurusumu mu mubiri wacu dushingiye ku biyigize.

Kugeza ubu ubushakashatsi bugaragaza ko tungurusumu ifitiye muburi w’umuntu ibyiza byinshi, birimo nko kurinda ibicurane no kugabanya kwihuta kw’amaraso ibizwi nk’umuvuduko w’amaraso ndetse no kugabanya ibinure bizwi nka cholesterol mu mubiri.
Umuhanga umwe yaravuze ngo iyo utariye ibiryo nk’umuti, urya imiti nk’ibiryo. Nibyiza kurya ibiribwa byagufasha kwirinda indwara, aho kurya/kunywa imiti igihe kirekire nkaho aribyo biryo byawe. Umuhanga w’umugereki witwa Hippocrates yakundaga kutanga inama yo gufata tungurusumu k’uburwayi bwinshi mu gihe cye, n’ubuvuzi bugezweho bwemeza neza akamaro gakomeye ka tungurusumu k’ubuzima bw’umuntu.
Tugiye kurebera hamwe imwe mu mimaro y’ingenzi ya tungurusumu nkuko tubikesha urubuga Healthline rwandika inkuru k’ubuzima.
1. Tungurusumu ni ikimera kibarizwa mu muryango witwa Allium (Ibitunguru). Tungurusumu yera ahantu henshi mubice by’isi, ndetse yamamaye cyane nk’icyirungo kidasanzwe bitewe n’impumuro yacyo ndetse n’uburyo iryoshya ibiryo. Ariko rero amateka ya cyera agaragazako tungurusumu yakoreshwaga cyane nk’umuti. Ugakoreshwa cyane mu gihe cya kera mu duce tumwe na tumwe twari duteye imbere nko muri za ampire (Empire) twavuga nka Egypt, Greek, Roman na Chinese.
Abahanga ubu baziko tungurusumu k’ubuzima ari nziza kuko yifitemo sulfur hamwe na allicin ikorwa iyo habaye kumanyura agahecye kayo.
2. Tungurusumu ifite intungamubiri nyinshi

  • Mu gahecye kamwe ka tungurusumu mbisi gafite nk’amagarama atatu (3 g) hashobora kubonekamo ;
  • Manganese ingana na 2 ku ijana(2%) by’ikenewe k’umunsi.
  • Vitamin B6 ingana na 2 ku ijana (2%) by’ikenewe k’umunsi.
  • Selenium ingana na rimwe ku ijana (1%) by’ikenewe ku munsi
  • Intungamubiri ndodo ingana na 0.06
  • Ikagiramo na Vitamin C
  • Ibyo byose bigakurikirwa no kuba yifitemo ingufu (Calories) 4.5
    3. Gufata inyongera ya tungurusumu byagufasha kwirinda ndetse no kugabanya kuzahanzwa n’uburwayi runaka, cyane cyane indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nk’ibicurane, ariko haracyakeneye ubundi bushakashatsi bwisumbuye.
    4. Tungurusumu ifite ubushobozi bwo kugabanya umuvuduko w’amaraso. Indwara zifata umutima n’ibice biwushamikiyeho twavuga nka stroke ziri mu zica abantu benshi ku isi kurusha izindi izo arizo zose. Umuvuduko ukabije w’amaraso ni kimwe mubikunze gutera izo ndwara z’umutima n’ibice biwushamikiyeho.
    Inyigo zigiye zitandukanye zagaragaje ko gufata inyongera ya tungurusumu bigira ingaruka nziza mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso ku kigero cyo hejuru kubantu bafite umuvuduko ukabije w’amaraso. Izo nyigo kandi zigakomeza zivugako bigenda neza mugihe uyifashe ku kigero kiringaniye, kuko iyo ufashe nyinshi nabyo bishobora gutera kutamanuka kwawo.
    5. Tungurusumu igabanya ibinure bibi (Cholesterols/ LDL) mu mubiri, ari nabyo bituma umutima n’ibice byawo bikora neza. Abantu bafite cholesterol mbi nyinshi mu mubiri, abahanga bagaragajeko gufata inyongera ya tungurusumu bigabanya ikigero cya cholesterol mbi mu mubiri ku kigero cyo hagati yi 10 kugera kuri 15 ku ijana.
    6. Tungurusumu yifitemo ibyitwa antioxidants bifite ubushobozi bwo kurinda indwara ya Alzheimer na Dementia. Izi antioxidants zirinda uteremangingo kwangirika no gusaza imburagihe, ibyo bikarinda umuntu kwibagirwa kwa hato na hato.
    7. Tungurusumu ifasha kubaho igihe kirekire. Bitewe nuko tungurusumu irinda indwara nyinshi biri mumpamvu zigaragazwa ko zituma gufata tungurusumu byongera iminsi yo kubaho, cyane cyane ko tungurusumu igabanya umuvuduko w’amaraso, ikanarwanya infection mu mubiri, kandi bikaba biri mu ndwara zihitana benshi. Sibyo gusa kandi, nuko tungurusumu inazamura ubwirinzi bw’umubiri, bityo bigatuma umubiri ubasha kwirwanaho mugihe utewe n’ubundi burwayi.
    8. Gufata tungurusumu bifasha umubiri gusohora imyanda izwi nka heavy metals. Sulfur iba muri tungurusumu ifite ubushobozi buhambaye mu kurinda ibice by’imbere mu mubiri kwangizwa naza heavy metals. Ubushakashatsi bwamaze ibyumweru bine bukorerwa kubantu bakora muruganda rukora bateri z’imodoka, abantu bagira aho bahurira n’ikinyabutabire cya Lead, byagaragayeko abantu bafashe tungurusumu byabagabanyirije icyo kinyabutabire mu maraso ku kigero cya 19 ku ijana (19%) . Ibyo ndetse bikanagabanya bimwe mu bimenyetso by’ibinyabutabire mu mubiri nko kuribwa umutwe no kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso.
    Gana aho HORAHO Life ikorera tuguhe Garlic Oil Capsules amavuta ya Tungurusumu atunganyije tugufashe gutandukana n’ibibazo by’imikorere mibi y’umubiri, cyangwa tukugire inama ku buzima bwawe.
    Dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp) ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo