Migraine cyangwa umutwe w’uruhande rumwe ni indwara yo kubabara umutwe igihande kimwe cy’umutwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe. Uko uburwayi bugenda bukura bishobora no gufata mu bikanu.
Si ibyo gusa kuko urwaye uyu mutwe aba yumva ameze nk’uwasadutsemo kabiri ku buryo igice kirwaye n’ikizima aba yumva bimeze nk’ibyatandukanye.
Iyi ndwara ikunze kwibasira cyane abantu bafite imyaka hagati ya 10 na 45, bitabujijeko n’abandi bashobora kuyirwara. Ikindi nuko yibasira abagore kurenza abagabo nanone ikibasira abagore batwite kurenza abadatwite, nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje.
Migraine iterwa n’iki ?
Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko ubushakashatsi bugenda bwerekana ko ifitanye isano n’urwungano rw’imyakura (nervous system), n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.
Ubushakashatsi bugaragaza bimwe mu bishobora kongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.
Muri byo twavuga
– Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro.
– Kudasinzira bihagije
– Urusaku rwinshi igihe kinini
– Urumuri rwinshi cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk’ibinyoteri, urugero ni amatara yo mu tubyiniro
– Kunywa inzoga ukarenza urugero.
– Kutarya ugasonza cyane
– Ibintu bifite umuhumuro winjira mu mazuru nk’imibavu cyangwa esansi ndetse n’amavuta amwe n’amwe (ayo tuvuga ngo arapika)
Hari kandi n’ibyo kurya byongera ibyago.
Muri byo harimo :
– Shokora
– Ibikomoka ku mata nka fromage
– Ibiryo birimo tyramine nka Vin Rouge ifi zibabuye, umwijima w’inkoko, inyama cyane cyane izibikwa zumukijwe (umuranzi) n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibishyimbo.
– Imbuto nka avoka imineke, amacunga n’indimu
– Ibitunguru
Ibimenyetso by’umutwe w’uruhande rumwe.
Uretse uko kumva uribwa uruhande rumwe rw’umutwe, ubundi bitangira ugira ikibazo mu kureba, aho uba ubona ibyo twakita nk’utunyenyeri imbere yawe, ibiri kure ukabona bitagaragara neza.
Iyo ibyo bivuyeho hakurikiraho ibimenyetso bikurikira.
– Kumva mu mutwe hameze nkaho bari guhondaguramo n’inyundo, ukaribwa cyane birenze urugero nyuma ukumva biratuje
– Isesemi ishobora kujyana no kuruka
– Kutihanganira urumuri, ukumva rugutera isereri
– Kuribwa amaso ukumva yabyimbye
– Kutihanganira urusaku
Ese waba uzi imiti myimerere yagufasha guhangana n’indwara z’umutwe ?
Ni byiza kwirinda izo ndwara kuko bishoboka, Gusa birashoboka ko waba waratangiye kumva ibimenyetso twavuze haruguru.
Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha gutandukana n’indwara z’umutwe.
Muri Horaho life tubafitiye Gingko Biloba, I-Shine na Kuding, zihangana n’uburwayi bw’umutwe.
Uramutse ukeneye ubufasha ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp) .Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw na Youtube Channel ariyo Horaho Life Rwanda.
REBA VIDEO HANO
Ibitekerezo