Horaho Clinic
Banner

Menya ibintu bishobora kuba intandaro y’indwara y’umutima n’uko wayirinda. - VIDEO

Indwara y’umutima hamwe n’izindi ndwara zifata umutima biri mu bitera impfu nyinshi ku isi, aho yica abagera kuri miliyoni cumi n’umunani (18 millions) buri mwaka. Abantu benshi bazi bimwe mu bintu bishobora kwangiza imikorere y’umutima. Indwara nka diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa ibinure bibi byinshi mu mubiri, kunywa itabi, kunywa ibisembuye ku kigero gikabije, no kurya indyo mbi (Unhealthy Diet), bizwi neza ko ari intandaro y’indwara z’umutima. Ariko se waruziko kudasinzira neza nabyo ari uguhembera indwara y’umutima ?
1. Kudasinzira bihagije.
Gusinzira utinze bidahoraho ntibyakwangiza umubiri, ariko kudasinzira bihoraho bitera ibibazo k’ubuzima bw’umutima. Umutima nawo ukenera ikiruhuko nkuko umubiri nawo uruhuka muri rusange.
Mu gihe usinziriye amaso ntaba akora. Muri iki gihe rero imikorere y’ubwonko bwawe, imikorere y’umutima, ubushyuhe bw’umubiri ndetse n’umuvuduko w’amaraso biramanuka, imikaya ikaruhuka no guhumeka bikagabanuka.
Ibyo byose rero bigatuma umubiri utandukana na siteresi (Stress). Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu badasinzira bihagie baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara y’umutima. Bakomeje bavugako gusinzira mu gihe kiri munsi y’amasaha 6 mu ijoro byongera ibyago byo kurwara umutima ku kigero cya 20 ku ijana.
Kucamo kabiri ibitotsi cyangwa gusinzira igihe gito byongera inflammation mu mubiri n’ikorwa ry’imisemburo yo mu gihe cya stress.
Abantu bafite uburwayi bwo kudasinzira (Insomnia) bakunze kugira ibyago byo guhagarara k’umutima ku kigero cyo hejuru.
2. Umunaniro w’akarande no gukora ubutaruhuka.
Twese duhura n’iminaniro nko mu kazi, ku ishuri, no mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Ariko iyo bibaye, ntubone umwanya wo kuruhuka bizanira ibyago umubiri ndetse by’umwihariko umutima.
3. Gukorera ahantu hari umwuka uhumanye n’urusaku rwinshi.
Kumara igihe kinini ahantu hari umwuka udasukuye ni ikintu cy’umwihariko mu kwangiza sisitemu y’umutima.
4. Kutabona Vitamin yo mu bwoko bwa D ihagije mu mubiri.
Vitamin D si ingirakamaro mu amagufa gusa, ahubwo ifasha umutima gukora neza n’ubuzima bwiza burambye. Inyigo zimwe zihuza ubucye bwa Vitamine D n’ukwiyongera kw’indwara z’umutima ndetse n’umuvuduko w’amaraso ku kigero cyo hejuru.
Iyi vitamin igira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’imitsi itwara amaraso, bikaba byiza ku mikorere myiza y’umutima. Ikindi nuko Vitamine D ifite ubushobozi bwo kurinda inflammation umutima. Miliyari y’abantu ku isi bakunze kugira ikibazo cyo kubura vitamin D ihagije mu mubiri.
Ibimenyetso byo kugira vitamin D nkeya ni ; umunaniro, kubabara mu ngingo, gucika intege, no kugira ububabare mu mikaya.
5. Ubuzima bwo kudakora siporo ndetse no kudafata indyo yuzuye.
Kudakora siporo bikurikiwe no kurya ibiribwa bifite amavuta menshi, ibifite Sodiyumu nyinshi, ibikennye kubikomoka ku ibimera nk’imboga n’imbuto, biri mu bitera indwara z’umutima ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Ni byiza kwita kundyo yuzuye ndetse inaboneye hakiyongeraho siporo no kunywa amazi kugirango ubungabunge ubuzima bwiza bw’umutima.

Ni byiza kwirinda iyi ndwara kuko bishoboka,Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,kandi ikaba yaranakuzengereje.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Muri iyo miti twavugamo nka : CardioPower, Super CoQ-10, Garlic Oil, na Deep Sea Fish Oil. Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Uramutse uwukeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw, na Youtube channel ariyo Horaho Life Rwanda.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo