Impyiko ni utugingo 2 dusa kandi duteye nk’igishyimbo tuba munda ariko ahagana mu mugongo. Twihishe munsi y’imbavu ziheruka hasi. Impyiko zifasha kuringaniza amazi n’imwe mu myunyungugu (cyane cyane Sodium, Potassium na Calcium) mu mubiri ndetse no gusohora imyanda binyuze mu nkari. Ikindi gikomeye impyiko zikora nuko zikora imisemburo ishinzwe gushyira ku kigero imigendere y’amaraso no gutuma imisokoro ikora insoro zitukura.
Indi mimaro y’impyiko mu mikorere y’umubiri.
– Umubiri ni nk’uruganda ; kugira ngo ubuzima bukomeze umubiri uhora mu bikorwa bivamo imyanda. Iyo myanda, impyiko ziyivana mu mubiri ziyungurura amaraso. Kimwe n’indi myanda ivuye hanze y’umubiri ikajya mu maraso nayo isohorwa n’impyiko
– Impyiko kandi zikora imisemburo ifasha imisokoro yo mu magufa gukora insoro z’amaraso (Red Blood Cells). Zikora n’indi misemburo ifasha mu kubungabunga ubuzima bw’amagufa.
– Zigenzura ubwinshi bw’imyunyu n’amazi mu mubiri bigatuma umuvuduko w’amaraso utazamuka cyangwa umanuke.
– Mu mikorere yazo kandi zigabaya cyangwa zikongera ubusharire bw’amaraso (acidity) no mu mubiri hose.
– Zigira uruhare runini mu gukora isukari ziyikura mubyo kurya bitari ibinyamafufu.
Wakwibaza ngo uburwayi bw’impyiko buterwa n’iki ?
Buterwa n’ibintu byinshi bitandukanye :
1. Imiti tunywa ya kizungu cyangwa ya gihanga itandukanye
2. Indwara nka diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso uri hejuru.
3. Mikorobi zinjirira mu ruhu cyangwa ahandi hose mu mubiri bishobora gutuma impyiko zangirika bitewe nuko umubiri ugerageza kurwanya izo mikorobi. Iyo ntambara ibera mu maraso ashobora kuyigeza mu mpyiko zikangirika.
4. Hariho n’izituruka ku ruhererekane mu muryango (hereditary), n’ibindi byinshi.
Umuntu amenya ate ko afite uburwayi bw’impyiko ?
Impyiko ishobora kurwara igihe kirekire nta bimenyetso by’uburwayi bigaragaye.
Ni nayo mpamvu ari byiza kwisuzumisha nubwo waba utarwaye bishobotse.
Akenshi iyo uburwayi bugitangira, impyiko zinanirwa gusubiza inyuma proteyine zo mu maraso bigatuma zisohoka mu nkari. Amaproteine mu nkari iyo ari menshi, ubona inkari zifite igifuro, wagira ngo harimo isabune. Ndetse hari igihe haba harimo uturaso duke ushobora kubona ari uko usuzumye muri microscope.
Ibimenyetso bigaragara ari uko impyiko zirushijeho kwangirika :
Kubyimba mu maso cyane cyane ari mu gitondo, Kubyimba ibirenge, Umuvuduko w’amaraso kuzamuka,
Uko ziguma kwangirika noneho umurwayi akumva afite imbaraga nke, Ubushake bwo kurya buragabanuka hakaza isesemi, Uruhu rukuma rukirabura, Kwishimagura, Kumva uzungera.
Ese uburwayi bw’impyiko bwavurwa bugakira ?
Iyo uburwayi bw’impyiko bumenyekanye hakiri kare bushobora kuvurwa bugakira.
Cyakora iyo impyiko zagiye zangirika buhoro buhoro ; nkiyo bitewe na diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso uri hejuru, birakomeye kubisubiza inyuma.
Ese waba ujya wumva bimwe mu bimenyetso by’indwara y’impyiko ?
Gana aho HORAHO Life dukorera tuguhe Kidney Tonifying Capsules (Men&Women) umuti kabuhariwe mu kuvura Impyiko ku badamu n’abagabo.
Dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp) ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda.
REBA VIDEO HANO
Ibitekerezo