Horaho Clinic
Banner

Sobanukirwa byinshi ku kibazo cyo kugira aside itari ku kigero gikwiye mu gifu nuko wabyirinda.

Bamwe mu bantu banyuze mu ishuri cyane cyane abize isomo ry’ubutabire, bagiye biga kubyitwa aside na BAZE (base) bimenyekanishwa nibyitwa PH kuva kuri 1 kugera 14, ariko 7 ikaba ntaho ibogamiye (neutral) yaba aside cyangwa baze. Kuva kuri 7 kujya munsi uba uri muri aside, ariko uko ujya munsi cyane ya 7 usatira kuri 1 niko urushaho kujya muri aside ikomeye, naho uko ujya hejuru ya 7 usatira kuri 14 niko uba ujya muri baze cyane. Kugirango umubiri ukore neza nuko byibura uba uri muri baze ariko itari hejuru, kuko amaraso yo agira PH ya 7.3. Ariko igifu cyo gikora neza iyo byibura Aside iri hagati ya 1.5 kugera kuri 2.5. Twibukiranyeko uko ujyenda umanuka usatira kuri 1, ariko ugenda ujya muri aside ikomeye. Kubwiyompamvu rero iyo aside ifite ubushobozi bwo gushwanyaguza buri ntungamubiri yinjiye mu mubiri, kandi ikaba n’uburyo bwa mbere bwo kwica microbe (bagiteri na virusi) zinjiranye n’ibiribwa, bityo bikarinda n’izindi ndwara mu mubiri ziturutse kuri mikorobe zitandukanye. Aho hantu rero hakaba heza ku mikorere yaza anzime zifasha gushwanyaguza poroteyini mo uduce duto nk’imwe muntambwe ya mbere mu igogora.
Kubura, hydrochloric (hypochlorhydria), aside igira uruhare mu kugena PH yo mu gifu, bigira ingaruka mu igogora ry’ubutare (Iron), Calcium, Folate, Vit. B12 na Poroteyini.
Mirongo irindwi n’agatanu ku ijana (75%) by’ubwirinzi bw’umubiri biba mugice cyinyuramo ibiryo, kuko gifite ubushobozi bwo gukuramo ibishobora kwangiza umubiri byose mbere y’uko byinjira mu maraso. Ibi biterwa nuko bagiteri nyinshi zinjirira mu kanwa no mu mazuru. Igifu niho hantu hambere harinda bagiteri kwinjira mu mubiri, kuko aside iba mu gifu yica nyinshi muri bagiteri bicyo ntizigere mu mubiri ngo ziwangize. Zimwe murizo bagiteri twavuga nka H. Pylori, iyi H. Pylori akenshi izamurwa no kuba aside mu gifu yarabaye nkeya cyangwa gufata imwe mu miti igabanya aside y’igifu cyangwa gukura (izabukuru).
H. Pylori ni bagiteri itera ibisebe mu gifu, rimwe na rimwe bigatera kubabuka mu gifu ndetse no gukora nabi k’urwungano ngogozi, nko kurwara impatwe, isesemi n’ibindi,. Uko aside igenda iba nkeya niko biha amahirwe yo gukura kwazimwe muri bagiteri mu gifu, ndetse uko bitinda bikaganisha kuri kanseri y’igifu, bikaba byiza habayeho gufata tungurusumu kugirango igabanye ibyo bibazo cyangwa indi miti, hagamijwe guca intege za bagiteri. Uko aside kandi iba nkeya mu gifu biturutse k’ukuzamuka kw’imyaka cyangwa siterese (stress) z’igihe kinini, gufata ibinini rimwe na rimwe byo kuzamura aside bikunze kugabanya ubushobozi bwo kwinjira mu mubiri kwa zimwe mu ntungamubiri n’imyunyungugu. Urugero bwahafi n’igihe mubyo twariye harimo vitamin B12, uturemangingo tw’imbere mu gifu tubwirwa gusohora poroteyini (intrinsic factor) kugirango ifate kuri vitamin B12 ibone uko ijyanwa mu mara ndetse ikomeze igere mu maraso (uturemangingo dutukura), iyi poroteyini itangwa mugihe aside yo mu gifu iri ku kigero gikwiriye gusa. Bivuzeko mugihe ufite aside itari ku kigero gikwiriye, Vitamin B12 ntishobora kwinjizwa mu mubiri, bishobora gutera indwara yo kubura amaraso kubantu bafite aside iri ku kigero cyidakwiriye mu gifu. Kubantu bafite iyi ndwara yo kubura amaraso (pernicious anemia) rero bakunze kugira ibimenyetso nko kubura apeti, diyare, kurwara ikirungurira, kubura umwuka mu gihe uri kugenda n’amaguru cyangwa uri muri siporo, kweruruka uruhu ndetse n’amaso, umunaniro ukabije, n’ibindi.
Ni byiza kwita k’ubuzima bw’igifu kugirango bidateza n’ibindi bibazo mu mubiri. Nko kwirinda ikawa n’urusenda, kuko byongera ikorwa rya aside nyinshi mu gifu, bikaba n’intandaro yo kugira udusebe two mu gifu.
Ese waba uzi imiti myimerere yagufasha guhangana n’iyi ndwara ?
Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka : FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha kuvura igifu cyamaze kugira ikibazo ndetse no kuringaniza aside mu gifu. Twavuga nka Aloe Vera Plus Capsule, Spirulina Plus Capsule, Propolis Plus Capsule, Parashield Capsule. Nta ngaruka kandi igira kuko ikoze mu bimera by’umwimerere.
Uramutse ufite Asima uyikeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel ariyo Horaho Life Rwanda.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo