Abantu benshi bakunze kugira iyi ndwara yo kuva amaraso mu ishinya kenshi nta mpamvu ifatika ibiteye, ariko bakabifata nk’ibisanzwe, ariko ntibisanzwe kuko bigaragazako ishinya ifite uburwayi. Nk’urugero ushobora kuba uri koza mu kanwa ukabona amaraso k’uburoso, cyangwa waba uri kurya umugati wawuruma ugasanga amaraso asigaye ku mugati. Hari abandi babyuka bakabona amaraso ku misego yabo yaturutse ku kuba ishinya yavuye. Ibi byose ushobora kutabiha agaciro, ariko ni ikibazo gikomeye. Ishinya y’umuntu ntago iba igomba kuva amaraso uko ibishatse kose nta mpamvu ifatika, nkuko ibindi bice by’umubiri nabyo bidashobora kuva amaraso ntakibiteye.
Kuva amaraso mu ishinya muri rusange ntago ari byiza. Ni ikimenyetso cy’indwara y’ishinya, ni ikimenyetso mpuruza, uba ugomba guhita ugana muganga.
Uburwayi bw’ishinya n’iki ? Kandi n’ukubera iki ishinya igomba kwitabwaho ?
Hari ubwoko bubiri (2) bw’indwara y’ishinya ;
Gingivitis, aribwo burwayi bworoheje buba bushobora no kuvurwa bugakira na periodontitis aribwo bukomeye ndetse buba budashobora gukira mu buryo bworoshye.
Ubwo bwoko bwombi buterwa na plaque zihoma kumenyo, izo plaque zihoma ku menyo zikunze kuba zirimo za mikorobe nyinshi zangiza amenyo ndetse n’umubiri (ishinya).
Iyo izo mikorobe zidakurwaho mu buryo buhoraho binyuze mukoza amenyo no mukanwa, nibyo bitera gingivitis ndetse bikazanagera kuri periodontitis, ndetse bikanatera inflammation y’ibice byegereye amenyo.
Uburwayi bw’ishinya bushobora kugira ingaruka ebyiri (2) yaba mu kanwa no mu bindi bice by’umubiri bisigaye.
- Mu kanwa uburwayi bwo kuva amaraso mu ishinya bushobora gutera impumuro mbi munwa, ndetse bikaba byatera amenyo kujegera rimwe na rimwe no kuvamo, ibyo bikaba byatera ibibazo mu gukacanga ibiryo mu kanwa, ndetse bigatera gutakaza ubwiza bw’umuntu.
- Ingaruka mu bindi bice by’umubiri ; indwara y’ishinya itera ibindi bibazo by’uburwayi ndetse no kubasanzwe bafite ubwo burwayi tugiye kuvuga igatuma bukomera cyane. Muri ubwo burwayi indwara y’ishinya ituma bukomera cyangwa ikabutera ni nka diyabete, indwara zifata umutima, impyiko, imikorere mibi y’imyanya y’ibanga, indwara zo mungingo, indwara yo kwibagirwa, n’ubwoko bumwe bw’ama kanseri.
Izi ndwara zo mubindi bice by’umubiri zishobora kuza bitewe n’impamvu ebyiri zikurikira ; nuko bagitera ziri mu ishinya ziba bishobora kujya mu maraso bigatera inflammation systematique bigakwirakwira umubiri.
Ibindi bishobora gutera kuva amaraso mu ishinya.
– Koza mukanwa ukuba cyane, no kogesha mu kanwa ibintu bikomeye.
– Imihandagurike y’imisemburo cyane cyane kubadamu batwite.
– Gukoresha ibikoresha bitabugenewe mu gukura ibiryo byasigaye mu menyo.
– Infection zifata mu ishinya cyangwa amenyo.
– Kanseri ifata uturemangingo tw’umweru mu amaraso (leukemia).
– Kugira Vitamin C nkeya mu mubiri.
– Kugira Vitamin K nkeya mu mubiri.
Ese waba ujya wumva ishinya yawe ifite ikibazo ?
Gana aho HORAHO Life dukorera tuguhe Garlic Oil Softgel, Vitamin C Tablets, Aloe Vera Capsules, Multi-Vitamin tablets, ndetse n’umuti w’amenyo kabuhariwe mu kurandura uburwayi bwose bwo mu kanwa witwa Green World Herbs Toothpaste ufite n’uburoso bwawo bukoranye ubuhanga, utandukane nibyo bibazo, tunakugire inama ku buzima bwawe.
Dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda.
REBA VIDEO HANO
Ibitekerezo