Umwijima ni urugingo rufatiye runini umubiri wa muntu ruba munda (abdomen) mu gice cyo hejuru iburyo. Umwijima uri imbere y’imbavu bityo bikawuha ubudahangarwa bwo kutangizwa nibyawuturuka inyuma. Umwijima wa muntu ushobora gupima kugera ku magarama 1500, umwijima ukunze kugira 2.5% (ku ijana) bw’ibiro by’umubiri wose. Ukagira ubugari bwa santimetero hagati ya 12 kugera kuri 15. Ikindi nuko amaraso umwijima ukenera mu gihe cy’umunota angana na mililitiro 1500, ayo angana na 25%( ku ijana) byayo umutima usohora mu munota.
Umwijima ufite ubushobozi bwo gutunganya ibyinjiye mu mubiri ikabigeza ku kigero cyo gukoreshwa byoroshye no kutangiza umubiri cyane cyane imiti imwe n’imwe tujya tunywa ifite ubukana bukomeye.
AKAMARO K’UMWIJIMA
– Umwijima ukora ndetse ukanatanga ikinyabutabire cyitwa Bile, gifite umumaro wo gusohora umwanda mu mubiri no gushwanyaguza ibinyamavuta na poroteyini mugihe cy’igogora.
– Umwijima ufite ubushobozi bwo gufata isukari ya Glucose mu gihe yabaye nyinshi ukayihinduramo glycogen kugirango ubashe kuyibika mu mubiri idateye ibibazo by’uburwayi nka diyabete ndetse no gufata glycogen ukayihinduramo glucose mugihe umubiri ukeneye imbaraga.
– Umwijima ukora cholesterol na poroteyini z’ingenzi zifasha gutwara ibinyamavuta mu mubiri.
– Umwijima ufite ubushobozi bwo gufata ammonia ikayihinduramo urea kugirango isohokere mu nkari, bityo birinde kwipakira mu maraso.
– Umwijima ubika ubwoko bw’amavitamine azwi nka fat soluble vitamin (Vit. A, D, E, K na B12) n’umunyungugu w’ubutare (Iron) mu buryo bwa Ferritin iba yitegura gukoreshwa mu gukora uturemangingo dutukura dushyashya.
– Umwijima ukora Albumin : Albumin ni ubwoko bwa Poroteyini iba mu maraso ifite akamaro gakomeye mu mubiri, kuko itwara fatty acids na steroid hormone bikarinda kwangirika kw’imitsi itwara amaraso.
– Kugabanya bilirubin mu mubiri iba yaturutse mu ishwanyaguzwa ry’uturemangingo dutukura tuba twashaje, kuko ku kigero cya 80% (ku ijana) bya bilirubin iba mu mubiri iba yaturutse kur’icyo gikorwa. Kandi k’umunsi byibura ikiro kimwe cy’umubiri w’umuntu kiba gishobora gutanga 4 mg bya bilirubin (4 mg of bilirubin /Kg daily).
N.B : Iyo umwijima ufite ikibazo ntihabeho kugabanya bilirubin mu mubiri bitera uruhu ndetse n’amaso guhinduka umuhondo.
Umwijima ushobora kwangizwa n’ibintu bitandukanye ;
Muribyo twavuga nka ma virusi afata umwijima, alcohol, imiti itandukanye, amavuta menshi kumwijima.
Ni byiza kwirinda kuruta kwivuza, bikaba akarusho kubungabunga ubuzima bw’umwijima, kuko ufatwa nk’urugingo rufatiye runini umubiri.
Hari imiti mwimerere yabonetse ifasha umwijima kugira ubuzima bwiza ku bantu bafite ibibazo by’umwijima nka Hepatite B na C, Cirrhosis, n’ibindi nko kudasohora imyanda mu mubiri.
Horaho life yababoneye igisubizo kuri ibyo bibazo byose.
Ni mutugane tubafashe kugirango ubuzima bw’umwijima bubungwabungwe.
Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).
Iyo miti rero ikaba ifasha Umwijima gukora neza.
Muri iyo miti twavugamo izwi cyane kandi yamamaye cyane yitwa Livegen Capsules na Lecithin capsules .
Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Uramutse uyikeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813
ku bindi bisobanuro ;Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw, na Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda.
REBA VIDEO HANO
Ibitekerezo