Horaho Clinic
Banner

MENYA BYINSHI KU NDWARA YO KWITUMA IMPATWE (CONSTIPATION) NUKO WAYIRINDA.-VIDEO

Impatwe ikunze guturuka ku kuba habaye imikorere mibi mu rwungano ngogozi, bigatuma imyanda itinda gusohoka mu mubiri. Akenshi biba mu gihe habayeho gufata ibiribwa bidakize kuri fibers. Kwituma impatwe ni ikibazo kiba ku bantu bose ndetse ntigisiga n’abana bato. Havugwa ko umuntu ari kwituma impatwe iyo agize ubushake bwo kujya kwituma (gukubwa) yagera ku musarane kwituma bikanga. Kwikanira cyane ngo umwanda usohoke bishobora no kuviramo kurwara indwara ya hemorrhoid irangwa no kubyimba mu mwoyo imbere cyangwa inyuma. Kwituma impatwe biterwa n’iki ?
Muri rusange kwituma impatwe biterwa nuko umwanda usohoka ukomeye cyane , bityo gusohoka bikagorana. Kuba umwanda rero usohoka ukomeye cyane biterwa n’impamvu zinyuranye nkuko tugiye kubibona.
1.Kuba mu byo urya nta fibre na nke zirimo : Ibyo kurya bitarimo fibre ni ibyo kurya bidakomoka ku bimera muri rusange. Ibyo byo kurya ahanini twavuga inyama, fromage, ibinyamavuta n’amagi. Kubirya byonyine bituma umubiri ubura fibre.
2.Guhora kenshi wicaye : Ku bantu bakunze kumara igihe kinini bicaye, cyangwa baryamye aha twavuga abarwayi, abageze mu zabukuru, cyangwa abatagira icyo bakora birirwa biyicariye cyangwa baryamye, ibyago byo kurwara impatwe biriyongera. Ibi biterwa nuko imikorere y’imibiri yabo ihinduka.
3.Gukoresha imwe mu miti : Ku bantu bafata imiti imwe n’imwe igihe kirekire nabo ibyago biriyongera. Iyo miti twavuga
Imiti ivura uburibwe bukabije cyane izwi nka opioids. Muri yo twavuga codeine, oxycodone, tramadol na hydromorphone, Imiti ivura depression nka amitriptyline na imipramine, imiti y’igicuri nka phenytoin na carbamazepine, ibinini byongera ubutare mu mubiri nka fefol na fercefol, imwe mu miti y’umuvuduko w’amaraso nka Carbamazepine (Tegretol) na Nifedipine, i miti y’igifu irimo aluminium, imiti isohora amazi mu mubiri nka Hydrochlorothiazide
4.Amata :Nubwo hari bamwe atera impiswi, ariko hari n’abanywa amata agatuma barwara impatwe.
5.Kuba utwite:Kuba utwite bituma imikorere mu mubiri ihinduka ndetse uko inda ikura umura ugenda ubyiga amara bigatuma igogorwa ritinda mu mara.
6.Izabukuru :Uko dusaza niko imikorere y’umubiri igenda icika ingufu ndetse n’imikaya yo mu rwungano ngogozi nayo icika intege.
7.Ibindi bishobora gutera impatwe twavuga ninko ; kutanywa amazi, kuko kubaho utanywa amazi bituma amara akamura amazi mu biri busohoke bigasigara bikomeye cyane. Ikindi ni ukurwara mu mara ibibyimba cyangwa kuba amara adakora neza bishobora gutuma ibiryo bitindamo cyane.
Ese waba ukeneye imiti mwimerere yagufasha kwirinda no gukira indwara y’impatwe ?
Ni byiza kwirinda iyi ndwara kuko bishoboka,Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,kandi ikaba yaranakuzengereje.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).
Iyo miti rero ikaba ifasha urwungano ngogozi gukora neza bityo bikarinda impatwe. Muri iyo miti twavugamo nka : Meal Cellulose ,In-cleansing Tea,Kuding tea,sliming herbs,aloe vera Plus Capsule ,lipid Care Tea. Kandi nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Uramutse uyikeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813
ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw, na Youtube channel ariyo Horaho Life Rwanda.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo