Horaho Clinic
Banner

MENYA BYINSHI KU CYAYI CYA “PINE POLLEN” GIHIGA IBINDI MU KURINDA UBUSAZA N’IMIKORERE MIBI Y’UMUBIRI.

Pine Pollen ifatwa nk’ikiribwa kidasanzwe (Superfood), kuko ikize ku intungamubiri nyinshi cyane (ifite intungamubiri zigera kuri 200, harimo Amino acids 22, Vitamin 14, imyunyungugu irenga 30, enzyme, flavonoids n’ibindi), ndetse n’ububiko bw’izindi ntungamubiri zigira uruhare mu kuzamura umusemburo wa testosterone, kugabanya inflammation, kugabanya ikigero cyo gusaza, kurinda ikigero cy’uburwayi n’ibindi.
AKAMARO KA PINE POLLEN KU BUZIMA BWACU
1. Pine Pollen tea ni ubwoko bw’icyayi gikozwe mu bimera bw’umwimerere byuzuye intungamubiri nyinshi, kandi ikaba izwiho kongera ubwirinzi bw’umubiri, ndetse ikanazamura imikorere y’uturemangingo tw’umubiri.
2. Pine Pollen iringaniza imisemburo nka estrogen na testosterone mu bagabo n’abagore binyuze mu gufasha endocrine gukora neza.
3. Igabanya ikigero cy’isukari ndetse no kurinda imikorere y’umutima n’imitemberere y’amaraso mu bwonko kandi ikanarinda imikurire mibi y’uturemangingo, bishobora gutera kanseri.
4. Irinda ndetse ikanoroshya indwara zibasira prostate.
5. Pine pollen ikize kuri poroteyini ziruta iziba mu amagi n’amata inshuro hagati ya 5 kugera kuri 7. Vitamin C iba muri Pine Pollen iri hejuru ugereranyije niba mu mboga n’imbuto.
6.Pine Pollen ikize kuri Rutin na Flavone. Ibi rero bigaha imbaraga umubiri mu kurinda uturemangingo tw’agace k’imbere mu mitsi itwara amaraso tuzwi nka Endothelial cell imikurire mibi yatwo, ndetse bigakereza gusaza kwa endothelial cell yo mu mutsi inyuramo amaraso.
Pine Pollen ni nziza ku ;
  Abantu bafite ikibazo cy’ubwirinzi bucye bw’umubiri,
  Abantu bafite ikigero cy’isukari nyinshi mu maraso,
  Kubagabo bafite ikigero cy’intangangabo nke,
  Abagabo bafite ubucye bwa testosterone mu gihe cya andropause (Hejuru y’imyaka 40 ku abagabo testosterone itangira kugabanuka uko imyaka igenda izamuka bityo bikaba byatera kugabanuka kw’ikigero cyo kubyara).

Ese waba ujya wumva ibibazo bimwe na bimwe twavuze haruguru bishobora gutuma imikorere y’umubiri wawe itagenda neza nkuko twabivuze harugura ?
Gana aho HORAHO Life dukorera tuguhe Pine Pollen Tea, cyangwa tukugire inama ku buzima bwawe.
Dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813
ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo