Horaho Clinic
Banner

DORE IMPAMVU ZISHOBORA GUTERA KUGIRA IMISEMBURO ITARINGANIYE MU MUBIRI KU BAGORE - VIDEO

Imisemburo ni ibinyabutabire ntwara butumwa bigenda mu maraso, bikagera ku matsinda y’uturemangingo dutandukanye bikatubwira ibigomba gukorwa mu mubiri, kandi iyo misemburo ikaba ikorwa na Endocrine gland. Rero bavugako imisemburo itaringaniye igihe yabaye myinshi cyangwa mike. Kugira imisemburo itaringaniye mu mubiri ni ikintu gikunze kugaragara cyane mu gihe cy’ubwangavu, mu gihe cy’imihango, mu gihe cyo gutwita, ndetse no mugihe cyo gucura (menopause) n’ubusaza.
NI IKI GITERA IMISEMBURO KUGABANUKA ?
Stress
Iyo tuvuze stress humvikana uruhuri rw’ibintu byinshi bitera umuntu kudatuza. Harimo akazi, ubuzima ubayeho, umuryango, n’ibindi byinshi bitera umuntu kumva adatuje. Uburwayi, kubura ibitotsi, byose biri mu bitera stress nuko nayo ikabyara ingaruka yo kutagira imisemburo iringaniye.
Stress ituma hakorwa umusemburo mwinshi wa cortisol nuko bigatera umusemburo wa progesterone kugabanuka, utanagabanuka uyu wa cortisol ukawubuza gukora. Ubwinshi bwa cortisol butuma ubutumwa buvuye mu bwonko buzimira nuko iyoborwa ry’ikoreshwa rya progesterone ntirikorwe ryanakorwa rigakorwa nabi. Igihe cyose rero uzi ko uhorana stress ukaba kandi wibonaho ibimenyetso by’uko ufite imisemburo itaringaniye, wishakira ahandi impamvu ni iyo.
Igogora
Ushobora kutiyumvisha isano iri hagati y’igogora n’imisemburo ariko irahari cyane. Kutituma cyangwa kwituma impatwe, guhitwa, kuzana ibyuka mu nda, gutumba inda, ikirungurira ;ibi byose byerekana ko mu nzira y’igogora harimo ikibazo. Ikibazo nyamukuru ni uko bagiteri mbi ziba zabaye nyinshi kurenza inziza mu nzira y’igogora nuko bigatuma indurwe na aside bihindagurika. Ibi bigira ingaruka ku mvubura ya hypothalamus na hypophyse zikaba imvubura zigira uruhare mu ikorwa rya ya misemburo ijyanye n’imyororokere.
Si ibyo gusa kuko burya n’umwijima ugira uruhare mu ikorwa rya estrogen na progesterone niyo mpamvu iyo imyanda itabashije gusohoka neza, bitera izamuka rya estrogen. Si ibyo gusa kuko bishobora gutuma hakorwa estrogen zifite ikibazo bikaba byazavamo kurwara kanseri y’amabere.
Uku gusukura gukorwa n’umvijima kuba kugamije ahanini gusohora xenoestrogens zifite aho zihuriye cyane na estrogen. Izi zikaba ziboneka mu byokurya byo mu bikombe, amavuta yisigwa, ndetse no mu biryo bisanzwe bitewe ahanini n’imiti yica udukoko ikoreshwa.
Imikorere ya thyroid
Imvubura ya thyroid ishobora gutuma igipimo cya progesterone kigabanuka. Niyo mpamvu ari byiza gusuzuma imikorere yayo mu gihe cyose umugore agaragaza ibimenyetso by’uko imisemburo ye itaringaniye.
Ibimenyetso by’uko ibisemburo mu mubiri itari ku gipimo gikwiye.
Kugaragara ko imisemburo itaringaniye bigendera ku bwoko bw’imisemburo yabaye myinshi cyangwa mike ndetse nicyo iyo misemburo ishinzwe gukora. Ariko ibimenyetso rusange nuko hakunze kubaho
• kwiyongera ibiro cyangwa kugabanuka kwabyo muburyo budafitiwe ibisobanuro,
• kubura ubushake bwo kurya,
• guhinduka kw’imikorere y’imyanya y’ibyiyumvo by’umubiri,
• imihindagurike y’isukari iba mu maraso,
• kugira inyota y’igihe kirekire,
• kubyimba inda,
• kugabanuka k’ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina, gupfuragurika k’umusatsi
• ubugubwa.
Ni byiza kwirinda ibyatuma imisemburo yo mu mubiri ihindagurika, Gusa birashoboka ko waba ufite bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru. Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti twavuga nka Royal Jelly Capsules, Soy Power Capsules, Pine Pollen, Kidney Tonifying Capsules (women) ndetse n’indi myinshi yagufasha kongera kugira igipimo cy’imisemburo kiringaniye mu mubiri
Muri Horaho life tubafitiye iyo miti mwimerere ndetse n’inyunganiramirire nyinshi.
Uramutse ukeneye ubufasha ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo