Horaho Clinic
Banner

DORE bimwe mu bimenyetso byo kugira umunyungugu wa Zinc muke mu mubiri ndetse n’ingaruka byakugiraho.

Zinc ni imwe mu myunyungugu umubiri wacu udakenera ku gipimo cyo hejuru (trace elements) ariko kuyibura mu mubiri bitera ibibazo bitandukanye. Abantu bagera kuri miliyari ebyiri ku isi bafite Zinc nkeya mu mubiri wabo, bityo bigatuma umubiri ugira imikorere mibi. Ikindi kigaragaza uburyo Zinc ifitiye umubiri wacu akamaro gakomeye cyane ; nuko ifasha mu mikorere y’imisemburo (Hormones) irenga 300 mu mubiri nk’izikorera mu mu ruhu, mu menyo, mu musatsi,mu magufa, mu nzara, mu mikaya, mu mitsi y’ubwonko ndetse n’imikorere y’ubwonko muri rusange, nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje .
ikindi nuko Zinc igenzura imikorere y’imisemburo ishinzwe imikurire y’uturemangingo ndetse no kuvugurura udushaje.
AKAMARO KA ZINC KU MUBIRI WACU Zinc .
• Zinc ifasha umubiri wacu mu mikorere yawo ya buri munsi.
• Ifasha mu kurwanya no kuvura ibishishi byo mu maso ndetse n’indwara y’uruhu izwi nka herpes simplex. Gusa hano ikoreshwa nk’umuti usigwa ku ruhu,
• Irinda ubuhumyi buterwa n’izabukuru,
• irinda kanseri ya Porositate ku bagabo
• Yongerera ingufu intanga ngabo
• ifasha abagore kandi mu gihe cyo gusama.
• irwanya kubura appétit bityo ni ingenzi ku bifuza kongera ibiro,
• kuyifata nk’ibinini cyangwa inyunganiramirire uyongeyeho za vitamin bivura umwuma no kubura amaraso,
• irwanya ubwandu bwa mikorobi zinyuranye cyane cyane umusonga.
• Ivura impiswi ku bana bato ndetse n’abakuru, aha bayihabwa nk’ibinini byo kunywa,
• kuyitera mu mutsi bituma ubushye kimwe n’ibindi bisebe bikira vuba, ibi bikorwa na muganga gusa.
• Ikindi nuko kuyinywa biciye mu kanwa birwanya indwara zo mu mihogo no mu nkanka.
• Ni nziza ku bagore batwite kuko ifasha mu ikorwa rya DNA uturemangingo tw’ibanze, no
• ku bana bato ifasha mu mikurire yabo
Ingaruka zo kugira Zinc nkeya mu mubiri.
 Gukura nabi mu gihagararo
 kudakura kw’amagufa ntanakomere
 Kugira umuvuduko w’amaraso mucye (low blood pressure /hypotension)
 Kudahumurirwa no kutumva icyanga
 Impiswi,
 gupfuka imisatsi,
 kuzana utubara tw’umweru mu nzara,
 guta ibiro,
 guhorana umunaniro, …
Ibiribwa twasangamo Zinc
Uyu munyungugu w’ingenzi mu mikorere y’umubiri uboneka mu byo kurya binyuranye. Muribyo twavuga :
Inyama cyane cyane iz’inka, iz’inkoko, imbuto z’ibihaza, epinari, ibihwagari, ibyokurya byo mu mazi (oysters), iboneka no mu masohoro gusa irimo igirira akamaro intanga, amashaza, soya, karoti, ubunyobwa, tangawizi, n’ingano.
Ese waba ujya wumva bimwe mu bimenyetso by’ubucye cyangwa bw’umunyungugu wa Zinc mu mubiri wawe nkuko twabivuze harugura ?
Gana ivuriro HORAHO Life aho dukorera tuguhe Zinc Tablet kubafite nkeya, cyangwa tukugire inama ku buzima bwawe.

Dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0788698813 (WhatsApp) / 0785031649 ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rwcyangwa
Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo