Massage n’uburyo bwo kwagaza, gukandakanda no kugorora ingingo zitandukanye z’umubiri harimo ; imikaya, uruhu, aho amagufa agiye ahurira n’ahandi. Hariho uburyo butandukanye bwo kumasa harimo ; ubworoheje cg se hakoreshejwe imbaraga.
Massage ikozwe neza ni massage ikozwe n’umuntu wabyigiye, aha twavuga nk’umuntu wize ubugororangingo (Physiotherapist) cyangwa umuntu wize massage (Massage therapist) ku buryo bw’umwuga. Aba rero nibo baba bazi byinshi kuri massage no ku miterere n’imikorere y’umubiri w’umuntu.
1. Massage igabanya uburwayi bw’umutwe usanzwe ndetse n’umutwe w’uruhande rumwe.
Gukorerwa massage bituma amaraso atembere neza mu mitsi iyatwara, ndetse bigatuma ingano y’umwuka mwiza ugera mu turemangingo tw’ubwonko n’umutwe muri rusange wiyongera, ibyo nibyo bituma umutwe wongera gukora neza maze bikawurinda ibibazo byo kuribwa mu bice bimwe na bimwe by’umutwe.
2. Massage yongera gutembera neza kw’amaraso mu mubiri wose.
Na none ntago dushobora kwirengagiza inyungu z’igihe kirekire cyo gukorerwa massage, nko kongera gutuma amaraso agenda neza ! Bigabanya ububabare mu mikaya.
3. Massage igabanya stress.
Massage ifasha mu kugabanya stress, ikiyongeraho nuko ituma umuntu yongera gusinzira neza. Massage ni umuti mwiza ugabanya stress kuko igabanya umusemburo witwa cortisol, kuko iyo ubaye mwinshi mu mubiri utuma umuntu agira stress. Rero abashakashatsi bagaragajeko massage ya buri gihe ifasha mu kuzamura imbaraga mu mubiri no kugabanya Cortisol, bityo bigatuma umubiri utandukana n’umunaniro wa hato na hato, ndetse binarinda agahinda gakabije.
4. Massage ifite ubushobozi bwo kuzamura ubwirinzi bw’umubiri.
Mu gihe wumva umubiri wawe ufite intege nke kandi ukaba ubona usigaye ufatwa n’uburwayi bwa buri gihe, ukeneye Massage. Ubushakashatsi kuri Massage bwagaragajeko izamura umubare w’utunyangingo tw’umweru two mu maraso (White Blood Cells) twitwa Lymphocytes turinda umubiri uburwayi bugiye butandukanye mu maraso yawe.
Abahanga bagaragajeko Massage igabanya ububabare buhoraho bukunze gufata imikaya by’umwihariko ku bantu cyane cyane abageze mu zabukuru.
5. Massage iba nziza by’akarusho ku bagore batwite
Kuko ibagabanyiriza ububabare bw’amaguru n’umugongo, bigabanya ububabare buterwa n’ibise mu gihe umwana agiye kuvuka, nabo bibagabanyiriza stress ndetse bikagabanya kubura ibitotsi bya hato na hato ikindi massage ku bagore batwite nuko igabanya kubyimba ibirenge ndetse n’ibindi bice by’umubiri mu gihe atwite, Massage iringaniza ikorwa ry’imisemburo igakorwa mu buryo bukwiye. Ikindi nuko Massage ifasha umwana uri munda kujya mu mwanya ukwiye (Good position) mwiza.
Ubushakashatsi bumwe bwagaragajeko umudamu ukorewe massage kabiri mu cyumweru bigakorwa ibyumweru 5 bigabanya ikigero cy’ikorwa ry’imisemburo itera stress nka Norepinephrine na Cortisol, ahubwo bikazamura ikorwa ry’imisemburo ya Serotonin na Dopamine ituma umubiri wumva uruhutse.
Ni byiza kwirinda kuruta kwivuza,Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara cyangwa wumva umubiri wawe ufite ibibazo bitandukanye twavuze haruguru.
Horaho Life ihari nk’igisubizo ku bibazo byose waba ufite byerekeye ubuzima.kuko tunabafitiye n’intebe yihariye ikora massage ku buryo bwizewe
Waba ufite ikibazo cyaho wakorera Massage hizewe kandi hari inzobere mu gukora Massage ? Ubu ntibikiri ikibazo kuko Horaho Life Rwanda ihari nk’igisubizo ku kibazo warufite, tubafite kandi imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka : FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo gukora neza, n’umubiri muri rusange
Uramutse ukeneye ubufasha , wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.
Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw kandi ushobora no kugukurikirana ibiganiro k’ubuzima by’inzobere kuri channel ya Youtube ariyo Horaho Life Rwanda.
REBA VIDEO HANO
Ibitekerezo