Horaho Clinic
Banner

IGISUBUZO KU BURWAYI BWIBASIRA IMPYIKO- VIDEO

Inyunganiramirere ikaba n’umuti w’impyiko ; kidney tonifying ni ingirakamaro cyane mu gufasha impyiko gukora neza, no kuzivura indwara zitandukanye.
Impyiko ni imwe mu nyama zikomeye zikora imirimo itangaje mu mubiri ; impyiko zisohora amazi, umunyu, n’imyanda ; umubiri uba wakoze mu mikorere yawo hari mo nko gutunganya ibitunga umubiri. Impyiko zishobora guhura n’uburwayi butandukanye n’imikorere mibi bitewe n’impamvu nyinshi zirimo ibyo turya nko kurya umunyu mwinshi, inyama, ibyo tunywa nk’inzoga nyinshi, imiti, indwara zitandukanye, umunaniro akabije, umwuka mubi n’imibereho itari myiza ya buri munsi... Umuntu agira impyiko ebyiri, imwe iburyo indi ibumoso. Bumwe mu burwayi bushobora gutuma impyiko imwe irwara cyangwa zose zikrwara. Uburwayi bw’impyiko buhitana abatari bake ku isi yose buri mwaka, dore ko mu bihugu bimwe impyiko zamaze kuba imari ikomeye bitewe n’uburyo zikenerwa cyane mu gusimbuza iz’abarwayi bazibuze bityo bigatuma bihenda kubona imyiko mu gihe iyikeneye no kubona uguha impyiko bikaba ari ibintu bitoroshye. Muri rusange kwivuza uburwayi bw’impiko ubwabyo birahenze cyane iyo bigeze ku rwego bisaba gusimbuza irwaye. Umuntu ntago ashobora kubaho adafite nibura imyiko imwe ikora neza. Ni yo mpamvu tugomba kwirinda ikintu cyose cyadutera uburwayi bw’impyiko ; kandi mugihe waba warazirwaye ukifashisha zimwe mu nyunganiramirire nziza nka kidney tonifying dore ko ari umuti mwiza ugizwe n’ibimera bitandukanye mwimerere birenga amoko 8.biri mo Rhizoma Dioscoreae, Fructus lycii, RadixGinseng, cornu cervi Pantotrichum, cortex cinnamomi, Semen Euryales, Concha Ostreae, Flos Chrysanhtemi. Bizwi ho gufasha no kuvura impyiko mu buryo bwiza cyane
Ibiranga kidney tonifying
1. Yongera gufasha impyiko gukora neza
2. Ituma imyanda yitekeye mu mpyiko isohoka
3. Yongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagabo n’abagore

Ikenewe na bande ?
1. Abagabo bafite ikibazo cy’ubudahangarwa buri hasi.
2. Abagabo bagira ubushake buke bw’imibonano mpuzabitsina

Byinshi kuri kidney tonifying
Mu buvuzi gakondo bw’abashinwa impyiko zifatwa nka Ministeri y’ingufu “Minister of Power”, umubiri ufata impyiko nk’igice gikomeye cy’ingenzi mu bubiko bw’ingufu ku mubiri wa muntu. Bemeza ko imbaraga umubiri w’umwana uba akiri mu nda ya nyina ataravuka, ziba zibitse mu mpyiko, bigatuma impyiko “bazita imizi y’ubuzima” root of life”
Impiko zifite ibice bikora imirimo ikomeye kandi itandukanye mu mubiri w’umuntu hari icyitwa adrenal grand gitanga imisemburo itandukanye ifasha mu igenzura ry’imikorere myiza y’umubiri ; nko gusohora imyanda, kubaka ubudahangarwa , gutanga ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uburumbuke, kandi ubushobozi bw’impyiko burenze kuba zikora akazi ko mu mubiri gusa, kuko zinakora akazi ko hanze yawo(external kidneys). Nko gufasha Udusabo tw’intangangabo ku bagabo n’imirerantanga ku bagore.Bityo impyiko zifite akamaro gakomeye mu kugenga imikorere y’imyanya ndangagitsina ku bagore no ku bagabo ; Impyiko zitanga imbaraga ku mubiri dore ko zizwi ho kuba ari zo za mbere mu gutanga imbaraga ku myanya ndangagitsina ku mu gore no ku bagabo. Bimwe mu biyigize kidney tonifing nka :
Fructus Lycii : ifatwa nk’inyunganiramirire y’ikirenga mu kurinda gusaza imburagihe ; irinda ubuhumyi, ifasha umwijima gukora neza, ifasha mu mikorere myiza y’imyanya ndangagitsina ku bagore n’abagabo binyuze mu mikorere myiza y’impyiko…
Rhizoma dioscoreae igizwe n’intungamubiri z’ingenzi zirimo ama vitamins, ibyubakumubiri(amino acids), n’imyunyungugu itandukanye, ifite umumaro ukomeye mu kunoza imikorere myiza y’umubiri mu gutunganya ibinure, bimwe mu biyigize bigira uruhare rukomeye mu kurinda kwangirika k’uduce tw’impindura (Pancreas), bifasha umusemburo wa insulin kuboneka neza, bikarinda cyane uburwayi bwa Diyabeti.
Ubushakashatsi butandukanye bwemeje ko rhizome dioscoreae ifite umumaro ukomeye mu kuzamura ubudahangarwa bw’ umubiri, kurindwa indwara z’imitsi y’amaraso, yongerera umutima imbaraga kandi ikarinda gusaza imburagihe.
Radix Ginseng irazwi cyane mu muco w’ibihugu bya Aziya no mu bihugu by’Uburayi n’Amerika ku kamaro kayo gakomeye cyane mu kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri no kongera imbaraga z’umubiri
Concha otreae : Igizwe n’ibyubaka umubiri amoko arenga 18(amino acids), vitamin zo mu bwoko B complex, taurine, calcium, phosphore, ubutare, zinc…yifashishwa nk’ikimera mwimerere mu kuzamura ubushobozi bw’umubiri mu gukora imibonano mpuzabitsina no gufasha impyiko kugumana gutanga imbaraga ku umubiri.
Kidney tonifying ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu ; ni inyunganiramirire nziza mwimerere yizewe mu gufasha ku burwayi by’impyiko dore ko ihabwa ubuziranenge n’ibigo mpuzamahanga bigenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa cy’Abanyamerika FDA(Food and Drug Admnistration) na halal.
Mugihe waba ugira ikibazo cy’impyiko ntuzuyaze kwihutira kubaza mu ganga cg ugasura aho HORAHO LIFE dukorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura, etage3, umuryango 302. Mushobora no kuduhamagara kuri 0788698813/ 0785031649 tukabafasha.
REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo