Horaho Clinic
Banner

Tandukana n’impumuro mbi, ndetse n’uburwayi bwo mu kanwa ukoresha umuti mwiza w’amenyo wa “ Green World Herbs Toothpaste.” - VIDEO

Ibibazo by’impumuro mbi mu kanwa ; n’ibibazo bikunze kwibasira abantu benshi, kuko ubushakashatsi bwagaragajeko umuntu umwe muri bane aba afite iki kibazo.
Ibikunze gutera iki kibazo cyane ni ugusigara kw’ibiryo wariye mu kanwa, iyo mikorobe zishwanyaguje bya biryo byasigaye mu kanwa haboneka ikinyabutabire cyitwa silifa (Sulphur) maze cyikanutsa mu kanwa.

Impumuro mbi yo mu kanwa, ubusanzwe ishobora kubaho rimwe na rimwe ; bitewe nuko utogeje mu kanwa bigatuma mikorobe zikuriramo bigatera kunuka cyangwa iturutse ku kuba ufite ubundi burwayi bwo mu kanwa nk’uburwayi bw’ishinya iva amaraso, cyangwa nanone byaturutse kuri aside yo mugifu iba ishobora kuzamuka igatanga impumuro mbi mu kanwa.
Akenshi iyo utabyivuje bishobora kukubangamira ndetse na buri wese uvugishije mwegeranye. Iyi mpumuro mbi ishobora kuvurwa n’imiti uhabwa kwa muganga cyangwa se guhindura isuku yo mu kanwa kawe, kimwe no gukoresha umuti w’amenyo Wujuje ubuziranenge, no guhindura uburoso bw’amenyo bitarengeje amezi atatu.
Ese Green World Herbs Toothpaste ifasha iki mu kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa ?

  • Uyu muti w’amenyo ufite inyungu nyinshi ku menyo no ku buzima bwo mu kanwa.
  • Itanga impumuro nziza mu kanwa no guha amenyo kwera.
  • Ifasha kubungabunga udutsi dutoya dutwara amaraso mu ishinya no mu menyo.
  • kugirango birinde utwo dutsi guturika bikaba byatuma ishinya iva amaraso.
  • Yica mikorobe zo mu kanwa.
  • Urinda kubabuka (inflammation) mu kanwa.
  • Urinda kubyimba kw’ishinya.
  • Utuma amaraso atembera mu dutsi duto two mu kanwa neza.
    Uko ukoreshwa : Gukoresha Green World Herbs Toothpaste woza amenyo byibura inshuro ebyiri ku munsi, cyangwa gukurikiza ambwiriza muganga wawe aguhaye ; ku bantu bafite udusebe two mu kanwa, gushyira umuti w’amenyo mu kanwa hagati y’iminota 2 kugera kuri 3, nyuma ugakoresha uburoso bw’amenyo ; abana bari munsi y’imyaka 6 bagomba gukoresha uyu muti w’amenyo hari umuntu mukuru uri kuberekera.
    Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita k’ubuzima bwo mu kanwa, ndetse naho wabona Green World Herbs Toothpaste yagufasha kurwanya ibyo bibazo byo guhumura nabi mu kanwa no kubungabunga ubuzima bwiza, muri HORAHO Life tubafitiye umuti mwiza w’amenyo.
    Uramutse ukeneye umuti wa Green World Herbs Toothpaste wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
    Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo