Horaho Clinic
Banner

Ibyiza by’umutobe wa blueberry (blueberry juice) ku buzima bwa muntu.

Blueberry juice ni nziza kuko igabanya umunaniro mu mubiri, ikanarinda umwijima. Ni nziza ku bantu bose cyane cyane ku bantu bakunda kugira umunaniro uba warababayeho karande, abafite ibibazo by’umwijima cyangwa abashaka kuwurinda kugirango ukomeze ukore neza, n’abantu bashaka kugumana ubwiza ndetse no gutakaza ibiro.
Blueberry ni urubuto rufite intungamubiri nyinshi. Ariko ikunze kugarukwaho cyane n’iyitwa anthocyanin. Iyi anthocyanin iba muri blueberry igira uruhare mu kurinda kanseri, kurinda amaso, kongera ubwirinzi bw’umubiri, kugabanya ibinure bibi (bad cholesterol) mu mubiri, kurinda kubabuka k’uturemangingo (inflammation), kurinda imikorere mibi y’umubiri, kurinda imitsi itwara amaraso, gufasha gukora k’umutima mu buryo bwiza, ndetse no kurinda gusaza imburagihe.
Ibigize blueberry juice yo mu bwoko bw’ifu n’kamaro ka buri kimwe mu biyigize.
American cherry
Iyi American cherry iri muri blueberry juice yifitemo ubutare (iron) inshuro hagati ya 20-30 kurusha iziba muri pomme. Kuba kandi yifitemo umusemburo wa melatonin bigabanya bwikubere kabiri gusaza imburagihe. American cherry ikize cyane kuri protein, vitamin A, B, C, potassium, calcium, phosphorus, n’ubutare (iron). Itanga calorie nkeya, ikaba inakize ku ntungamubiri ndodo (fiber).
Raspberry extract
Ikize kuri protein, vitamin C, n’izindi ntungamubiri nyinshi. Kuyifata buri munsi birinda indwara z’umutima, bikarinda umuvuduko w’amaraso, birinda indwara ya atherosclerosis na stroke. Raspberry nk’imwe mu bigize blueberry juice ikize kuri ellagic acid, ifite ubushobozi bwo kurinda kanseri.
American blackberry extract
ikize kuri amino acid nyinshi z’ingenzi cyane mu mubiri, harimo n’izirinda gusaza imburagihe. Kuyifata byongera iminsi yo kubaho. Ubu iyi American blackberry extract iri muri blueberry juice yamamaye ku izina ry’urubuto rw’ubuzima (fruit of life).
Icyitonderwa : Iyo mimaro y’izo mbuto zose iyo uzihurije hamwe niyo iguha umumaro wa blueberry juice tubabwira mur’iyi nkuru.
Uko ikoreshwa ; nugufata agasashe kamwe kugera kuri tubiri buri munsi, ukavanga n’amazi nk’agatasi (mirilitiro 150) afite ubushyuye butarenze degree selisiyusi 50hanyuma ukanywa.

Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita k’umubiri wawe ndetse naho wabona BLUEBERRY JUICE yagufasha kurwanya ibyo bibazo by’uburwayi, no mu mibereho yawe myiza, muri HORAHO Life tubafitiye inyunganiramirire ya BLUEBERRY JUICE, yabafasha kongera kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara.
Uramutse ukeneye iyo nyunganiramirire, ya BLUEBERRY JUICE wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo