Constipation ni uburwayi bubaho mu gihe umuntu agiye mu bwiherero inshuro ziri munsi y’inshuro eshatu (3) mu cyumweru. Iki kibazo kibasira inzira z’urwungano ngogozi, aho amara manini atindana ibisigazwa by’ibyo tuba twariye, ntibisohoke uko bigomba. Ibi bikaba bitera kwitekera kw’imyanda mu mara.
Niki gitera constipation.
Imiterere n’imikorere y’urwungano ngogozi rw’umuntu cyane cyane agace karwo k’amara manini kitwa colon, rufite akazi k’ingenzi ko gufata amazi akava mu bisigazwa bw’ibiribwa biba bigeye gusohoka mu mubiri, igihe biri guca mu rwungano ngogozi bigeze mu gice cy’amara manini (Gross intestine). Ubundi ibisigaye bikaba umwanda usohoka mu mubiri.
Imikaya ya colon nk’agace k’urwungano ngogozi isohora imyanda isigaye mu mara igasohoka hanze. Igihe ya myanda igumye muri colon igihe kinini, biba bikomeye kandi bikagorana mu kugenda biva mu mara no gusohoka mu mubiri.
Indyo nkene (idafite intungamubiri ndodo) itera constipation. Intungamubiri ndodo mu biribwa, no kunywa amazi ahagije birakenewe kugirango bifashe umwanda gusohoka woroshye (soft).
Ibiribwa bikize ku ntungamubiri ndodo biva mu bimera birakewe mu kwirinda constipation.
Umunaniro (stress) ugabanya kwikaya kw’imikaya ya colon bityo bigakereza imyanda m’urwungano ngogozi, bikaba byatera impatwe (constipation).
Ibindi bikunze gutera impatwe (constipation).
– Ibiribwa bicyennye ku ntungamubiri ndodo, cyane cyane ibiribwa birimo inyama nyinshi,
– Amata y’inshyushyu.
– Amazi macye mu mubiri.
– Kudakora imyitozo ngororamubiri.
– Gukoresha imiti runaka, nk’imiti ikize kuri calcium cyane ifasha mu kugabanya aside (high calcium antiacids) ndetse n’imiti igabanya ububabare nka morphine.
– Gutwita nabyo biri mubitera impatwe, kuko habaho gutsikamirwa ku urwunganongogozi n’umwana uri munda.
Ibimenyetso ushobora kubona by’impatwe (constipation).
– Kujya mu bwiherero inshuro ziri munsi y’eshatu mu cyumweru.
– Kuba umwanda usohotse mu mubiri uba ukomeye (wumye cyane), bikanagorana mu gusohoka/kwituma.
– Kumva ububabare mu bice bimwe na bimwe by’amara.
– Guhora wumva uhaze, kabone nubwo waba uvuye mu bwiherero.
Uburyo bwo kwivura no kwirinda impatwe (constipation).
Guhindura ibiryo urya no kongera imyitozo ngororamubiri ; ni uburyo bworoshye kandi bwihuta bwo kwivura no kwirinda constipation.
Kurikiza n’ibi bikurikira ;
1. Buri munsi kunywa amazi hagati ya litiro imwe n’igice kugera kuri eshatu, utabariyemo ibinyobwa biryohereye (sweetened beverages) cyangwa ibirimo caffeine (nk’icyayi n’ikawa).
2. Kugabanya kunywa bikize kuri alcohol na caffeine kuko bitera kugabanuka kw’amazi mu mubiri.
3. Gufata amafunguro akize ku ntungamubiri ndodo (fiber), nk’imboga n’imbuto, ibinyampeke n’ibishyimbo bidakoboye. (amagarama akenewe k’umunsi y’intungamubiri ndodo ni hagati ya 20-35).
4. Kugabanya ibiribwa bifite intungamubiri ndodo (fiber) nkeya, nk’inyama, formage, n’ibindi.
5. Gufata byibura iminota 150 mu cyumweru y’imyitozo ngororamubiri, iminota 30 ku munsi. Gerageza kugenda n’amaguru, koga, cyangwa gukoresha igare muri siporo.
6. Mu gihe bikenewe fata inyongera y’intungamubiri ndodo (fiber).
Numero ya 6 y’inyongera y’intungamuri ndodo (fiber supplement), HORAHO Life duhari kugirango tubafashe, tubafitiye In-cleansing tea na Meal cellulose zizwiho guhangana n’uburwayi bw’impatwe (constipation).
Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire, za In-cleansing tea na Meal cellulose capsule wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0788698813 / 0785031649 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
cyanga ugasurayoutube channel yacu HORAHO LIFE RWANDA
REBA VIDEO HANO
Ibitekerezo