Horaho Clinic
Banner

Dore intungamubiri zagufasha gukereza ubusaza bugaragarira k’uruhu (anti-aging foods). - VIDEO

Mu gihe turiye ibiribwa bifite antioxidants nyinshi, amavuta meza, n’intungamubiri z’ingenzi, n’amazi ; umubiri w’umuntu ukora neza ndetse bikarinda umuntu gusaza imburagihe. Ibiribwa bikize ku ntungamubiri nka vitamine n’imyungungugu bifasha mu gukuraho ibimenyetso byo gusaza. Collagen ni inyubakamubiri (protein) iboneka m’uruhu kuko igize hagati ya 75-80 by’uruhu. Ellagic acid, biotin, vitamin C na E n’intungamubiri mwimerere zitera imbaraga collagen mu mikorere.
Iyo collagen zakozwe bituma imbere mu ruhu haba huzuye ntihabeho iminkanyari no gukobana k’uruhu.
Uko dusaza ububiko bwa collagen bugenda buba bucye, ariko kurya ibiryo bikize ku ntungamuburi nka vitamin C , E, biotin na ellagic acid ni ingirakamaro kuko izo ntungamubiri zose zifasha mu gukuraho ibimenyetso byo gusaza.
Vitamin C ifasha mu kugabanya ibimenyetso by’isaza ry’uruhu. Ikunze kuboneka cyane mu mbuto.
Ellagic acid ni intungamuiri nziza ifasha mu kudasaza, imirambukire y’uruhu (skin elasticity). Ikunze kuboneka mu mbuto z’imizabibu, amapera na strawberries. Biotin ni indi ntungamubiri y’ingenzi ifasha collagen gukora neza, biotin inafasha mu kurinda uduheri two k’uruhu. Biotin ikunze kuboneka mu nyama zo munda, amagi, n’amafi.

Ngibi ibiribwa wasangamo intungamubiri zagufasha kwirinda gusaza imburagihe.
Imboga zitwa watercress (cresson de fontine).

Watercress ni ubwoko bw’imboga zikize cyane kuri vitamin n’imyunyungugu ifasha kurinda uruhu kugaragaza ubusaza. Muri izo ntungamubiri twavugamo nka calcium, potassium, manganese, phosphorus, vitamin A, C, K, B1, B2.
Ipapayi

Ipapayi ni ikiribwa kiryohera, kandi kikaba gikize kuri antioxidant, imyunyungugu na vitamins. Muri izo twavuga vitamins A, C, K, and E, calcium, potassium, magnesium, phosphorus, B vitamins. Ipapayi ifite enzyme yitwa papain ifite umumaro wiyongera wo kurinda gusaza, kuko irinda inflammation zangiza umubiri. Ikindi nuko papain ifasha umubiri uruhu gusohora uturemangingo twashaje tugapfa biciye m’uruhu.
Blueberries

Blueberry ikize kuri vitamin A na C, hakiyongeraho na anthocyanin nkimwe muri antioxidant irinda uturemangingo gusaza vuba.
Broccoli

Broccoli ni uruboga rwatsi rufasha mu kurinda inflammation no gusaza. Urwo ruboga rukize kuri vitamins C na K, antioxidants zitandukanye, fiber, folate, lutein, na calcium. Vitamin C ifasha umubiri gukora collagen, imwe muri protein zifasha uruhu gukweduka no gukomera.
Ibindi twavuga nka epinard, ubunyobwa, ibijumba, n’avoka.
Byumwihariko muri HORAHO LIFE tubafitiye ANTI-AGING CAPSULE
Iyi product ikoze mu bimera by’umwimerere na blueberry bifite ubushobozi bwo gukura mu mubiri free radicals zangiza umubiri zikanatuma usaza vuba, cyane cyane free radicals zangiza imitsi yo mu mutwe bikaba byatuma isaza imburagihe.
*Anti-aging capsule ituma habaho gukorwa kwa protein zitandukanye cyane cyane izifasha uruhu guhorana itoto nka collagen.
*Iyi anti-aging yongera ndetse ikanaringaniza ikorwa ry’imisemburo mu muburi.
*Yongera ubudahangarwa bw’umubiri,
*Irinda umunaniro,
*Ifasha ubwonko kutibagirwa,
*Ikanongera igihe cyo kubaho.
Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita k’umubiri wawe ndetse naho wabona inyunganiramirire zagufasha kudasaza imburagihe no mu mibereho yawe myiza ;
muri HORAHO Life tubafitiye inyunganiramirire zabafasha kugira ubuzima bwiza.

Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw. cyangwa
Youtube channel yacu "HORAHO LIFE RWANDA"

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo