Indwara y’umutwe ishobora gufata umuntu uwo ari we wese, bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko kandi bishobora no gukomoka ku ruhererekane rw’umuryango.
Rimwe na rimwe uburwayi bw’umutwe buherekezwa n’ibimenyetso bitandukanye nko kugira iseseme, kuruka, kurushaho kubabara cyane umutwe mu gihe uwurwara agiye ahantu hari urumuri rwinshi cyangwa mu gihe agiye ahantu hari ibintu bisakuza.
Urubuga rwa doctissimo dukesha iyi nkuru, rwanditse ko ubushakashatsi butandukanye mu bijyanye n’ubuzima bwagerageje gushakisha impamvu zaba zitera kurwara umutwe, bushyira ku mugaragaro zimwe mu mpamvu zishobora kuwutera zikurikira :
- Kugira imitsi yo mu gahanga cyangwa yo mu misaya idakora neza cyangwa ifite ikibazo mu mikorere yayo.
- Kugira uburwayi bw’amaso ariko butaramenyekana nabyo byaba intandaro yo kugira ikibazo gikomeye cyo guhorana uburwayi bw’umutwe kandi budakira.
- Kugira ikibazo cyo kutituma neza (impatwe) nabyo biba intandaro yo guhora umuntu arwaye umutwe udakira.
- Kujya mu mihango kw’abagore aho usanga uyirimo ataka umutwe.
- Guhangayika nabyo ni imwe mu mpamvu itera kuba umuntu yarwara umutwe cyane kandi udakira. Abantu bagira akazi kabananiza cyane cyangwa abagira ikibazo cyo kubura ibitotsi usanga nabo bahorana uburwayi bw’umutwe kandi udakira.
- Kubabara umutwe kandi bishobora guterwa n’ikirere cyane cyane nk’iyo umuntu amaze umwanya munini ku izuba ryinshi cyangwa se mu gihe atinze ahantu hari ubukonje bwinshi.
- Abantu bakora imyitozo ngororamubiri myinshi ni ukuvuga ikabije kandi igihe kirekire ndetse n’abantu batajya bayikora na rimwe, abo bantu bose baba bafite ibyago byinshi byo kurwara umutwe cyane kandi udakira.
- Umutwe uhoraho kandi ushobora guterwa no kudafata ifunguro rihagije.
- Umutwe kandi ushobora no guterwa n’ubundi burwayi umuntu ashobora kuba afite mu mubiri,nka Diyabeti,canseri,Hepatite, hypertension, n’izindi nyinshi.
- Umubyibuho ukabije.
Ese ubu burwayi burakira ?
Yego,ubu burwayi burakira Burundi bitewe n’impamvu yabuguteye bikanaterwa n’imiti wakoresheje. Hari rero imiti y’umwimerere ikoze mu bimera yavumbuwe n’abahanga mu by’ubuzima bwa muntu ndetse no mu mirire mu kuvura ubu burwayi bw’umutwe wananiranye
Muri yo twavuga nka :
Soy bean lecithin capsules,deep see fish oil capsules,Kudding tea,…….
Aho wazibona uramutse uzikeneye
Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649/ 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
Bitewe n’impamvu yihariye yateye uburwayi bw’umutwe,hashobora gukoreshwa indi miti itandukanye niyi.
Tugane rero tugufashe kuri ubu burwayi !
Ibitekerezo