Horaho Clinic
Banner

CONSTIPATION (IMPATWE) UBURWAYI BWIBASIYE ABATARI BAKE KU ISI WAKORA IKI NGO UBWIRINDE ? - VIDEO

Umuntu umwe muri batatu mu bihugu byateye imbere agira ikibazo cya constipation, mu Kinyarwanda bizwi nk’uburwayi bw’impatwe. Ubu burwayi butera ikibazo cyo kwiteka kw’imyanda myinshi mu mara no mu mubiri(intestinal autointointoxication), bigatera ingaruka nyinshi zishingira kuri iki kibazo, bibangamira imikorere myiza y’urwungano ngogozi(digestion), n’imikorere myiza y’umubiri muri rusange.

Igitera uburwayi bw’impatwe (constipation) :

Uburwayi bw’impatwe buterwa n’impamvu nyinshi hari mo n’izo mu ruhererekane rw’umuryango(Genetic), n’izindi mpamvu zitandukanye, aha twavuga :

1. Amafunguro ataboneye : kurya kenshi ibyakorewe mu nganda ; kubura imboga n’imbuto ku mafunguro ya buri munsi, no kutanywa amazi meza ahagije.

2. Imikorere mibi y’urura runini ; mu kazi k’amara manini harimo kugabanya ingano y’amazi ari mu bisigazwa by’igogorwa ry’ibiryo bigomba gusohoka hanze y’umubiri(umusarane). Iyo urura runini rukora nabi runyunyuza amazi yose, imyanda igasigara yumagaye, bityo umusarane ugasohoka bigoranye mu mara(impatwe).

3. Kwangirika kw’agace k’amara manini(damage) : kwangirika ku igice cy’umwoyo(anus) ; gusaduka, kurwara udusebe no kwangirika kw’imitsi igarura amaraso (veins), bitera uburwayi( bwa hemorrhoids) bigatera kubabara mu gihe cyo kujya ku musarane ;

4. Ibibyimba byo mu mara manini, uburwayi bw’agasabo k’indurwe(gallbladder), impindura, impyiko, imirerantaga, n’ibibazo by’umugongo (spine).

5. Ikoreshwa ry’imiti nka Morphine, papaverine,adrenaline, atropine,…

6. Palarisi(intestinal paralysis) ; ni uburwayi buterwa no kwangirika kw’myakura y’umugongo(spine)

7. Imikorere mibi y’urura runini mu gutanga amakuru y’igihe cyo kujya ku musarani(alteredevacuation reflex) ;

8. Gutinda kujya ku musarane

9. Guhindura ikirere bitungurane cyangwa imirire urugero nko gukora urugendo rw’igihe kirekire mu ndege, kumara igihe kinini udakora sport wari warayimenyereye.

10. Amafunguro akennye ku bikomoka ku bimera, imbuto n’imboga.

Ibyago biterwa no kurwara constipation

Uburwayi bwa constipation nkuko twabuvuze hejuru butera kwiyongeranya kw’imyanda y’uburozi myinshi mu mara,

Constipation itera uburwayi bw’imitsi ; amaraso ntabashe kugaruka neza mu itembera, (varcose veins), itera kandi gutsikamirwa kw’imigarura y’amaraso, bigatera uburwayi bwo kumurika(hemorrhoids). Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko Constipation ifitanye isano n’indwara z’ibibyimba byo mu mara bishobora kuvamo cancer.

Inama ku byo warya ukarwanya Constipation

. Amafunguro y’imboga n’imbuto ni ingenzi mu kurinda constipation kuko yifite mo ibyitwa fibers(soma fayiba) bituma amara adatindana ibyo umuntu yariye aha twavugamo imbuto n’imboga by’amoko atandukanye, dore ko biba bikize ku ntungamubiri za vitamins n’imyunyungugu(minerals).

. Ibinyampeke kimwe n’ibinyamisogwe nk’ibitonore, amashaza y’urunyogwe na soya nabyo ni byiza mu kubonera umubiri ibyubaka umubiri (proteins).

. Ibinyobwa nk’ibyayi bikomoka ku bimera aha twavugamo nka INCLEANSING TEA, umutobe wa radis,cerely n’igitunguru ni byiza mu gufasha amara gukora neza.

Tubibutse ko kunwa amazi meza no gukora imyitozo ngororamubiri(exercises) buri gihe nibura inshuro 4 mu cyumweru, aribyiza mu kurwanya uburwayi bw’impatwe(constipation) aha twavugamo nko kwirika ku maguru, kogwa, imyitozo ikoresha inyama y’inda(abdominals), kugenda ku maguru urangije kurya.

* Irinde kwicara cyangwa guhagarara hamwe umwanya munini : bica intege gutembera neza kw’amaraso atembera ku gice cy’inda.

* Kora ibishoboka byose wubahirize igihe cyo gukora n’igihe cyo kuruhuka
umuti udasanzwe mu gufasha abafite ibibazo bya constipation n’uburwayi bw’amara na Hemoroyide.

Imiti ikaba n’inyunganiramirire, ikorwa n’uruganda rwa Green World International yabazaniye imiti myimerere mu kuvura no kurinda abafite ibibazo twavuze haruguru, aha twavuga mo : mealcellulose tablet, Incleansing tea, Spirulina plus capsules, ni ingenzi cyane mu gukuraho ibibazo bya constipation ; umuntu akongerakumeraa neza no gusubira ku musarane neza nta bubabare.

Zirinda kandi indwa z’amara, ibibyimba na Kanseri. ni inyunganiramire zemewe ku ruhando mpuzamahanga, kandi zujuje ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti dore ko zifite ubuziranenge bw’ikigo cy’abanyamerika kigenga ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA : Food and Drug Admnistration). Mwadusanga mu mugi wa Kigali kwa Rubangura, etage, 3 umuryango 302 cyangwa mukaduhamagara kuri 0788698813 / 0785031649

PT, MPH, UWIZEYE DIEUDONNE
REBA VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo