MEAL CELLULOSE TABLET
Meal cellulose, yitwa ikiribwa mwimerere kamere, igizwe n’ibikomoka ku bimera umubiri udashobora kugogora no kunyunyuza(digest or absorb) ;bityo bifasha umubiri kuyireka igatambuka mu nzira y’igogora ntacyo ihindutse ho kuva mu kanwa, mu gifu, amara mato n’amanini ; itagogowe cyangwa ngo inyunyuzwe muri iyo nzira y’igogorwa ry’ibiryo. Iyo miterere ya meal cellulose ni ingirakamaro mu kubuza amara gutindana ibyo wariye no kubikamura mo amazi menshi, bityo birinda gutinda kw’igogorwa(indigestion), bigafasha igora kugenda neza ; no kurinda indwara z’impatwe(constipation).
Meal cellulose igizwe n’ibice bibiri(2) :
Soluble fiber ( igice kiyenga mu mazi) na insoluble fiber( igice kitayenga mu mazi)
Soluble fiber, ni igice cya meal cellulose kivanga n’amazi ; kigira uruhare rukomeye mu kugabanya igipimo cy’ibinure byinshi n’isukari biri mu mubiri. Iboneka mu ndimu, carrots,…
Insoluble fiber ( igice kitayenga mu mazi) : zihutisha igogorwa ry’ibiryo mu nzira y’igogora, zifasha kujya ku musarane neza ; bityo zigafasha abajya ku musarane bigoranye kubera impatwe(constipation), n’ababangamirwa no kujya ku musarane kenshi. Ikomoka ku moko menshi y’imboga zikiri mbisi(naturel), ingano,…
Akamaro ka Meal cellulose Tablet ku buzima bwacu
* Ifasha igogora kugenda neza, no Kurinda inzira y’igogora .
Inzira y’igogora ihera mu kanwa ikarangirira ku gice cyo hasi cy’amara manini rectum n’umwoyo ; aho ibisigazwa by’ibyo wariye bisohokera.
Meal cellulose ituma igogora rigenda neza, umusarane ukaba mwinshi kandi ugasohoka neza mu mara ; igabanya ibyago byo kugira impatwe(constipation). Ku bagira kibazo cyo gicibwa mo ; mu gihe umusarane woroshye cyane bigatera gucibwa mo(diarrhea) no kugubwa nabi mu nda, ifasha kugabanya amazi ari mu musarane bigatuma umusarane ukomera ; bityo bikarinda ibyago byo kurwara indwara ya Karizo cyangwa kumurika(Hemorrhoids). Meal cellulose kandi irinda kugubwa nabi mu nda no kwinekera mu gihe cyo kujya ku musarane. Ikura imyanda mu mara, Irinda kanseri y’amara.
* Igabanya urugimbu rubi mu maraso
Meal cellulose ifasha kugabanya urugimbu rubi(low-density lipoprotein), ubushakashatsi bugaragaza ko ubwiyongere bw’ubu bwoko bw’intungamubiri za meal cellulose mu mafunguro bifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso na inflammation, kandi birinda indwara z’umutima.
* Ifasha kuringaniza igipimo cy’ isukari mu maraso
Igice kiyenga mu mazi cya meal cellulose (soluble fiber) ; kigabanya uburyo umubiri winjiza isukari ; ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabeti bikaba ari ingenzi mu kuringaniza igipimo cy’isukari(glycemia) mu maraso.
Amafunguro yiganjemo ingano nini y’ibifite meal cellulose itayenga mu mazi(insoluble meal cellulose) ; aha twavuga amoko atandukanye y’imboga , ni ingenzi mu kurinda diabete.
* Ifasha mu kugabanya ibiro n’umubyibuho w’umurengera
Kurya meal cellulose Tablet bituma umuntu yumva ahaze, kandi iba igizwe n’ibiterambaraga hafi ya ntabyo, bityo gufata meal cellulose mbere y’amafunguro bifasha kugabanya no kuringaniza ikigero cy’ibiro n’umubyibuho. Bikarinda umubiri kongera ibinure n’ibiro.
IBIYIGIZE : ibikomoka ku bimera byifite mo intungamubiri zitwa Cellulose.
Ni bande bakeneye Meal cellulose tablet ?
1. Abantu bagira uburwayi bw’impatwe (constipation), gucibwamo(chronic diarrhea), imigendekere mibi y’igogora(indigestion), n’abagorwa no kujya ku musarane ; uburwayi bw’amara(irritable bowel and diverticular disease),
2. Abarwaye indwara y’igisukari : diyabete (type 2 diabetes) ;
3. Abafite urugimbu rwinshi mu maraso
4. Abafite umubyibuho ukabije ,n’abifuza kugabanya ibiro
Green World Meal cellulose tablet ni inyunganiramire yemewe ku isoko mpuzamhanga, kandi yujuje ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti dore ko ifite ubuziranenge bw’ikigo cy’abanyamerika kigenga ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti cyitwa FDA (Food and Drug Admnistration).
Buri muntu wese yemererwe ku yinywa ;
Uko inyobwa : unywa akanini 1 cyangwa2, inshuro imwe ku munsi ku bantu bakuru. Igice cy’akanini (½) cyangwa 1 ku mwana, inshuro 1 ku munsi mbere y’amafunguro.
Meal cellulose tablet wayisanga muri Horaho Life company, mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa Rubangura etage 3, umuryango wa 302. Ushobora no kuduhamagara kuri 0788698813 (telephone ya Muganga), cyangwa 07850 31649(reception).
PT, MPH, UWIZEYE DIEUDONNE
Ibitekerezo