Horaho Clinic
Banner

DORE AKAMARO GAKOMEYE KA β-CAROTENE & LYCOPENE CAPSULE KU BUZIMA BWACU

IBY’INGENZI KURI β- CAROTENE& LYCOPENE CAPSULE
1.PROVITAMIN A IMIRIMO YA β -CAROTENE
β-carotene ni ibigize ibara ry’ikimera(pigment) bifite ibara ry’umutuku na orange riboneka cyane muri karoti, ari byo bituma igaragara nka orange, bikaba ari ubwoko bw’ibara ryiganza cyane mu bigize ibihingwa byifitemo Karotene. Molecule imwe ya β-carotene iyo ihuye n’amatembabuzi yo mu mara(enzyme) ihinduka mo molecule ebyiri za vitamini A, bityo bikihutisha kwigabanya k’uturemangingo tw’umubiri(cell division), bigafasha gukura no gusimbura uturemangingo(cells) dushaje, ifasha mu mikurire no kurwanya gusaza imburagihe, ituma inyama n’imvubura z’umubiri zikura kandi zigakora neza, ifasha gukura neza kw’amagupfwa, amenyo, gukura neza k’umwana, kandi irinda amaso.

2.IRINDA UTUREMANGINGO KWANGIZWA N’IMYANDA (ANTIOXYDANT PROPERTY OF β-CAROTENE)

Kuba β-carotene ari intungamubiri zigenzi mu kurinda umubiri w’umuntu imyanda yawangiza, zifite mo kandi ibyitwa Flavonoid compound,zifasha umubiri kumera neza, β-carotene zifite ubushobozi bwo kurwanya imyanda yangiza uturemangingo, zisohora imyanda yangiza ubwonko, iyangiza ibice by’uturemangingo nka(membranes), ikumira imyanda ; ikanafasha kwinjiza intungamubiri mu turemangingo, irinda igice kibika amakuru n’imiterere mwimererere ngirabuzima(DNA) y’uturemangingo.
• Lycopene ni ingiragihingwa zibonerana mu bimera by’amabara atukura ya karotene na cartenoide zikunze kuboneka mu nyanya, no mu zindi mbuto n’imboga.

3. β- CAROTENE & LYCOPENE IRWANYA KANSERI ZITANDUKANYE

β-carotene ihagarika iyinjira rya kanseri mu turemanirango tw’umubiri(cellules) ; ibuza ikwirakwira ryayo mu tundi turemangingo kandi ikabuza uturemangingo twa kanseri kwiyongera no gukura bityo ikabuza ikwirakwira n’ikura rya kanseri mu mubiri (Metastasis).
Mu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’abahanga bo muri Amerika mu mwaka wa 1989, bagaragaza ko Lycopene ishobora kurwanya gukura no kurwara kanseri zifata Prostate ; ikunze kwibasira abagabo no kubyimba kwa prostate.

4. ITUMA KANDI IMITSI IRAMBUKA

Ubwoko bw’ibinure bikunze kuboneka mu maraso y’umuntu byiganjemo : ibinure n’urugimbu by’amoko ya triglyceride, cholesterol na phospholipids. Amoko amwe y’ibi binure aba afatanye n’ibyubaka umubiri byitwa poroteyini(proteins), iyo byihuje bifatanye ni byo byitwa Lipoprotein. Izi Lipoproteins zigabanyijemo amoko abiri : Intoya zitwa Low dentity Liproproteins(LDL), n’Inini zitwa High density Lipoprotein(HDL).
Mu gihe mu maraso higanjemo urugimbu rwa Low density liproproteins ku gipimo cyo hejuru, bitera imitsi kuba mito bitewe n’urugimbu rwinshi mu mitsi y’amaraso ;bityo bitera indwara ya Atherosclerosis ; ni indwara iterwa no kwipakira kw’urugimbu ku mitsi y’amaraso bityo inda y’umutsi ikaba nto, bikongera ibyago byo kwiyongera kw’indwara z’umutima. Aha niho LDL ifatwa nk’ubwoko bub bw’ibinure.
Iyo ibinure bya HDL byiyongereye mu maraso birinda indwara z’imitsi y’amaraso n’umutima. Bityo HDL zifatwa nk’ibinure byiza.
Intungamubiri za β-carotene na Lycopene ni ingenzi cyane ku bantu bakuru n’abashaje mu kurinda indwara hari mo : kuvura nabi kw’amaraso, utubumbe twikora mu maraso no kwipfunduka kw’ imitsi y’amaraso (embolism), zikarinda ibyago by’ indwara z’umutima.

Abazikeneye
 Ingimbi, abangavu n’abantu bakuru Babura Vitamine A ihagije mu mubiri.
 Abagabo bafite ibibazo n’uburwayi bwibasira prostate nka Prostatitis, benign prostatic hyperplasia(kubwimba kwa Prostate), na kanseri ya Prostate
 Abantu bafite ibinure byinshi mu maraso

Uko inyobwa :
Nywa utunini tubiri (2) mu gitondo na tubiri(2) ku mu goraba

Twabibutsa ko nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse uyikeneye wahamagara kuri 0788698813 / 0785031649 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho dukorera mu mujyi wa kigaki kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Umwanditsi : PT,MPH, Muganga UWIZEYE DIEUDONNE

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo