Horaho Clinic
Banner

Abaye umuntu ukiri muto ku isi usanganywe icyorezo cya Coronavirus

Mu gihe hirya no hino ku isi icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutitiza isi, ingeri zitandukanye z’abantu zikomeje kucyandura, mu bakomeje kwandura ariko ntihagaragamo abana batoya nkuko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye, gusa ubu habonetse uruhinja rwanduye iki cyorezo.
Ibi byabereye mu gihugu cy’ubwongereza mu mujyi wa London, aho habonetse uruhinja rufite icyorezo cya Coronavirus (Covid-19) bikaba byemejwe ko ari we muntu usanganywe iki cyorezo ku isi akiri muto.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru bita the Sun ngo uyu mubyeyi wari utwite uyu mwana, yihutiye kujya kwa muganga ku bitaro byo mu mujyi wa Landon yikekagaho uburwayi bw’umusonga (Pneumonia) mu minsi mike ishize.
Nyuma y’iminota mike abyaye, babapimye bombi bagasanga bose bafite iki cyorezo cya Coronavirus, bahise bashyirwa mu kato kugira ngo bakomeze kwitabwaho. Uyu mubyeyi akomeza avuga ko atari azi niba afite iki cyorezo mbere yo kubyara, ndetse ngo ntiharamenyekana niba uyu mwana yaba yanduye iki cyorezo akiri mu nda ya nyina cyangwa se akaba yaracyanduye mu gihe cyo kuvuka. Abaganga bose bo kuri ibi bitaro bahuye n’uyu mubyeyi bagiriwe inama yo kwishyira mu kato mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi.

Jean Denys

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo