Horaho Clinic
Banner

Ni ryari bavuga ko umuntu afite ibiro bike cyangwa se ananutse bikabije (Underweight) byinshi kuri byo ndetse n’ubufasha. - VIDEO

Muri iki gihe,abantu benshi bahangayikishijwe n’umubyibuho ukabije kuko bikurura ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandukanye nka : Diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’izindi ndwara zinyuranye.Nubwo bimeze bityo ariko ,hari n’abandi bahangayikijwe no kunanuka bikabije,kuko nabyo bigendana n’ibibazo bitandukanye mu mubiri ndetse bikaba byanatera ipfunwe umuntu mu bandi. Muri rusange umuntu aba agomba kugira ibiro bijyanye n’uburebure bwe.
Muri iyi nkuru rero tugiye kureba igihe bavuga ko umuntu ananutse bikabije, impamvu zibitera,ingaruka mbi ndetse n’ubufasha kugirango ugire ibiro biringaniye.

Ni ryari bavuga ko umuntu afite ibiro bikeya ?

Umuntu ufite ibiro bikeya ni wawundi ufite igipimo cyitwa BMI kiri munsi ya 18.5. BMI (Body Mass Index mu cyongereza) ni uburyo umuntu amenya niba ibiro bye bijyanye n’uburebure bwe.Ufata ibiro byawe ukabigabanya n’uburebure afite bwikubye kabiri (Kg/m2). Ubusanzwe umuntu ufite ibiro bijyanye n’uburebure bwe,agomba kuba afite ibipimo bya BMI biri hagati ya 18,5 kugeza kuri 24,9.
Impamvu zishobora gutera kugira ibiro bikeya
o Kurya ifunguro rikennye rituzuye
o Ushobora kuba ufite uburwayi butandukanye cyane cyane indwara zidakira ( chronic diseses)
o Umuntu ashobora kuba akiri mutoya umubiri we ukaba utaragira ubushobozi bwo kwiyubaka bigendanye n’uko agenda akura, akaba yakura mu burebure ariko inyama ntizikure ndetse no kuremera kw’amagufa ntibigendane
Dore ingaruka mbi ziterwa no kugira ibiro bikeya (Underweight)
Kugira ibiro bikeya bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu nkuko no kugira ibiro byinshi bizigira, gusa ntabwo abantu bose bagira ibiro bikeya ariko bahura n’izi ngaruka. Muri izo ngaruka twavuga mo :

• Koroha kw’amagufa (Osteoporosis) : Ubushakashatsi bwagaragaje ko kugira ibiro bikeya bitera amagufa koroha ku buryo umuntu yanavunika ku buryo bworoshye.
• Kugira ibibazo by’uruhu,umusatsi n’amenyo : Iyo umuntu atabona intungamubiri zihagije mu byo arya bya buri munsi,biterwa impinduka nyinshi mu mubiri aho usanga uruhu rwakanyaraye,umusatsi ugapfuka ndetse n’amenyo akagira ibibazo bitandukanye.
• Kurwaragurika. Iyo unanutse, umubiri wawe ntabwo uba ubona intungamubiri zihagije, ibi rero bituma umubiri ubura ubudahangarwa bwo kurwanya indwara zitandukanye, ni hahandi rero umuntu indwara zimwibasira cyane, ugasanga niba arwaye nk’ibicurane byanze gukira bikamara igihe kinini.
• Guhora unaniwe igihe cyose : Iyo umubiri utabona intungamubiri zihagije bituma imbaraga z’umubiri (calories) zibura, ibi rero bituma iteka umuntu ufite ibiro bike ahora yumva ananiwe,umubiri we wacitse intege.
• Kugenda nabi kw’imihango : ku bagore ndetse n’abakobwa,kugira ibiro bike bituma bagira imihango ihindagurika ndetse ikaba yanahagarara ndetse nko kubangavu bo bashobora no gutinda kuyibona. Ibi bishobora gutera kudasama.
• Kugira amaraso make (Anemia)

Dore ubufasha ku bantu bafite ibiro bikeya

Kongera ibiro ni ingenzi kuko ibiro bijyanye n’uburebure bituma umubiri ukora neza. Igisubizo rero ku bantu bafite ibiro bikeya ni Inyunganiramirire nziza yitwa PROTEIN POWDER, iyi ikungahaye ku ntungamubiri za Proteyini kandi ikoze ku buryo bw’umwimerere.
Ni nziza ku bantu :
• bashaka kubaka umubiri ( Abasore bashaka kuganguza)
• batagira ubushake bwo kurya ( Appetit)
• bakunda kurya ibikomoka ku bimera gusa
• bafite indwara zitakira nka Diyabeti,Kanseri,
• bagira ibibazo by’amara
• bakora siporo cyane ( Athletes) kugira ngo umubiri wabo ubone imbaraga zihagije

Protein Powder ni nziza ku bantu bose ariko cyane ku bantu bashaka kugira ibiro biringaniye bijyanye n’uburebure. Iyi irizewe cyane kuko ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga, kuko yemewe n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).

Aho wabona izi nyunganiramirire za Protein Powder

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo