Mu mibereho y’abantu ndetse n’ibindi binyabuzima bakenera kororoka,uburumbuke ni kimwe mu biranga ukororoka kw’abantu, gusa mbere yo kororoka ni ngombwa kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’umugore n’umugabo. Iyo imibonano ibaye nibyo bibyara kurema ndetse no kubyara. Uburumbuke bubaho kubera ko imyanya myororokere ya muntu ikora neza. Iyo rero habonetse ibituma ibice bishinzwe uburumbuke bidakora neza, habamo ibibazo ndetse aho usanga no kubyara byanze cyangwa se bigatinda.Uburumbuke rero bubura iyo umugabo cyangwa se umugore babuze ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bityo kubonana ntibikunde.
Kubura ubushake bituruka ku mpamvu nyinshi zitandukanye,ariko zimwe zikomeye zituruka ku kuba umubiri wabuze zimwe mu ntungamubiri umubiri ukenera kugira ngo wiyubake ndetse ukore neza. Urwungano rw’imyanya myororokere (Reproductive system) kugira ngo rukore neza rukenera imyunyungugu y’ingenzi bita Zinc ( soma Zenke).
Iyi myunyungugu ya Zinc igirira akamaro gakomeye cyane umubiri wacu cyane cyane ifasha imyaya myororokere y’umugabo cyangwa umugore gukora neza kandi igatuma habaho ubushake (Libido) bwo gukora imibonano mpuzabitsina bityo bigatuma bwa burumbuke bumera neza. Ikindi kandi iyi zinc,ituma intangangore n’intangangabo zikorwa neza bigatuma abantu bashobora kubyara.
Iyo rero umubiri wawe ubura iyi myunyungugu ya Zinc, bwa bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buragabanyuka ndetse bukanabura, intagangabo ndetse n’intangangore ntizikorwe neza ndetse yewe no kubyara bikaba byatinda ndetse bikaba byanabura.
Mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’iyi myunyungugu mu mubiri, HORAHO Life ikorera hano iwacu mu Rwanda,yabaziniye inyunganiramirire zikize kuri izi ntungamubiri za Zinc zitwa ZINC Tablets. Izi zikozwe mu bimera bibonekamo izi ntungamubiri. Izi nyunganiramirire zirizewe kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku is nka FDA ( Food and Drug Admistration) kandi zikaba nta ngaruka zigira ku mutu wazikoresheje.
Izi nyunganiramirire zikenewe kuri bande ?
• Izi nyunganiramirire zikenerwa ku byiciro byose by’abantu, nko ku bana ibafasha kurinda kugwingira kw’ibice bitandukanye harimo n’imyanyandangabitsina, ndetse no gukura neza mu gihagararo n’ubwonko.
• Abakuze barayikeneye kugira ngo umubiri wabo ukomeze gukora neza, ugume kugira imbaraga ndetse n’ubushake.
• Abageze igihe cyo kubaka urugo barazikeneye cyane kugira ngo imyanya ndangabitsina yabo ibashe gukora neza bityo bibafashe kugira uburumbuke bukwiye bigatuma bashobora kubyara.
• Abakeneye kudasaza imburagihe nabo barazikeneye kuko zirinda gusaza imburagihe.
• Ni nziza ku bantu bashaka kwirinda Kanseri zitandukanye, ku barwayi ba Diyabeti kuko zongera ubudahangarwa bw’umubiri.
• Izi nyunganiramirire ni nziza ku bana babura ubushake bwo kurya (Appetite)
Muri rusange Izi nyunganiramirire zikenewe ku bantu mu byiciro byose by’imyaka.
Aho wabona izi nyunganiramirire
Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
REBA VIDEO HANO
Zinc ifasha iki ku burumbuke n’abafite ikibazo cyabwo ?
Ibitekerezo