Horaho Clinic
Banner

Dore ibyiza bitangaje utari uzi ku gikakarubamba “Aloe vera “ ku mubiri w’umuntu

Igikakarubamba ni ikimera cyiza cyane kandi gifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Iki gihingwa kirimo ibinyabutabire byinshi nkuko byemejwe n’ubushakashatsi bunyuranye ko ari imiti. Ni igihingwa gikurira mu butaka bushyuha kandi bwumutse, cyane cyane muri Afurika no mu Buhinde, gusa iki gihingwa ntigikunze kuboneka cyane hano iwacu mu Rwanda.

Dore rero akamaro gatandukanye k’igikakarubamba ku mubiri wacu
Igikakarubamba kigira akamaro kenshi mu mubiri w’umuntu . Reka turebere hamwe ibintu 10 igikakarubamba gifasha umubiri wacu :
1. Kigabanya igipimo cy’isukari mu mubiri : Igikakarubamba kiri mu bintu umurwayi wa diyabete ategetswe gukoresha kenshi. Kuko kigabanya igipimo cy’isukari iri mu maraso bigatuma kijya ku rugero rukwiye.
2. Gifasha urwungano ngogozi. Igikakarubamba gifasha mu mikorere myiza y’uru rwungano, gituma intungamubiri zibasha gukamurwa mu byo twariye ndetse kigatuma ibyarwangiza bisohoka. Si ibyo gusa kuko gifasha mu kurwanya kugugara no kuribwa mu nda nyuma yo kurya kandi kikarinda ko wakituma impatwe.
3. Kongerera ingufu ubudahangarwa : Ibi biterwa nuko kirimo vitamini C ndetse kikabamo n’ibindi byongerera ingufu ubudahangarwa.
4. Kibuza kanseri gukura : Ubushakashatsi bwatangajwe mu gitabo International Immunopharmacology (1995), bwerekanye ko mu gikakarubamba harimo ibyo bita polysacharides zikora nitric oxide (NO) nyinshi cyane, iyi ikaba izwiho guhangana na kanseri cyane,niba rero ushaka kwirinda Kanseri jya ukoresha igikakakarubamba.
5. Kivura indwara z’uruhu : Kuri ubu usanga amavuta yo kwisiga amwe n’amwe arimo igikakarubamba, kuko uretse kuvura indwara z’uruhu kinarinda uruhu kugaragaza gusaza.
6. Gituma imisatsi ikura neza : Amavuta y’umusatsi arimo igikakarubamba atuma ugira imisatsi minini kandi idapfuka. Ushobora gusiga ayo mavuta ku muzi w’umusatsi kuko bizayirinda gupfuka. Hari na shampoo zikozwe mu gikakarubamba, zirinda imisatsi gupfuka.
7. Kivura rubagimpande : Igikakarubamba kizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Umutobe ukivamo iyo uwunyoye cyangwa ukawusiga ahababara hanabyimbye bifasha mu gutuma habyimbuka hakanakira vuba. Si ibyo gusa kuko binavura kuribwa imikaya, mu ngingo nko ku bikanu no mu bujana.
8. Kivura ikirungurira : Akenshi ntidufata ikirungurira nk’indwara, nyamara burya ni aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ikajya izamuka. Kunywa rero igikakarubamba bifasha mu kuringaniza igipimo cya aside yo mu gifu.
9. Kigabanya cholesterol : Kunywa igikakarubamba bisukura amaraso bikavanamo urugimbu ndetse bikaringaniza isukari mu maraso.
10. Gifasha umutima gukora neza : Gukoresha igikakarubamba kandi byongera ingufu z’imikorere y’umutima, bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Kandi biranayasukura. Gutembera neza kw’amaraso bigirira akamaro ubwonko n’ibindi bice by’umubiri kuko umwuka mwiza wa oxygen ugeramo neza kandi uhagije.

Ese wari uzi ko mu Rwanda habonetse inyunganiramirire zikoze mu gikakarubamba kandi zikora ibi tumaze kubona haruguru ?
Ni byiza gukoresha igikakarubamba kuko gifasha umubiri wacu mu kwirinda indwara zitandukanye ndetse no gutuma umubiri wacu ukora neza cyane, gusa mu Rwanda ntabwo iki kimera gikunze kuboneka ahantu henshi, ikindi kandi ushobora no kukibona ntubashe kugitunganya neza kuburyo cyakugirira akamaro kenshi,ubu rero mu Rwanda habonetse inyunganiramirire zikoze ijana ku ijana mu gikakarubamba,zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zemewe n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistartion),zikaba nta ngaruka zigira ku mubiri w’umuntu wazikoresheje,izi nyunganiramirire zitwa “Aloe vera Plus capsules” zikozwe mu buryo bw’utunini.
Aho wazibona uramutse uzikeneye
Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.
Kwirinda biruta kwivuza !

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo