Kubura urubyaro ni ikibazo gihangayikishije benshi kuri iki gihe,nubwo usanga abagabo bitakana abagore babo igihe habayeho kubura urubyaro nyamara ni ikibazo kireba abagabo ndetse n’abagore.Iki kibazo rero kigira ingaruka nyinshi ku mibanire y’abashakanye harimo no gutandukana. Ibyagaragajwe n’abahanga ni uko cyane cyane iki kibazo giterwa ahanini n’ubuzima bwa buri munsi tubamo ndetse n’ibintu bimwe na bimwe twinjiza mu mubiri wacu tubyita kwishimisha nyamara bitwangiza.Ni byiza rero ko twirinda mbere yo kwivuza.
Turamutse tumenye ibintu bitera iki kibazo,byibuze twahagarika umuvuduko w’iki kibazo ku bagabo. Muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho impamvu zatera abagabo kubura urubyaro.
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwita elcrema mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “CAUSES OF INFERTILITY IN MEN” ngizi impamvu batanze zitera abagabo kuba Babura urubyaro :
1. Kunywa inzoga ( ibifite Alukolo) birenze urugero
Inzoga nyinshi zituma umubiri utabasha gukura imyunyungugu yitwa zinc mu byo tuba twariye ngo uwukoreshe,kandi iyi myunyungugu ni ingenzi cyane mu gukorwa neza kw’intanga ngabo. Abahanga rero bagira inama abagabo zo kutanywa inzoga zirenze urugero kuko byangiza intangangabo.
2. Imirire itaboneye
Imirire igomba kuba iboneye,iyo tuvuze imirire iboneye tuba tuvuze indyo yuzuye (Ibitera imbaraga,ibirinda indwara,ndetse n’ibyubaka umubiri). Indyo yuzuye rero ituma intangangabo z’abagabo zikorwa neza ndetse n’amasohoro akaba ahagije.
3. Gukora imyitozo ngororamubiri birenze urugero (Excessive exercising)
Ubusanzwe gukora imyitozongororamubiri ni byiza ku buzima bwacu, biba ibirenze urugero rero nka cya gihe abagabo baba bashaka kubaka umubiri ndetse bakaba bakoresha n’imiti yo mu bwoko bwa steroids. Iyi miti rero ituma imisemburo y’abagabo bita Testosterone idatangwa neza mu mubiri ibi rero bigatera kugira amasohoro make ndetse n’intanga ngabo zitameze neza.
4. Gukora imibonano mpuzabitsina ya buri gihe
Gukora imibonano mpuzabitsina ya buri munsi bituma utunyangingo twifashishwa mu gukora intangangabo tudakora neza.Abahanga mu by’ubuzima bagira inama abashakanye bashaka kubyara ko byibura bakora imibonano mpuzabitsina nka rimwe mu minsi ibiri cyangwa itatu.
5. Ibintu bikurura ubushyuhe cyane
Kwakundi usanga umuntu ari gukorera kuri mudasobwa ngendanwa (Laptop) yayiteretse ku bibero bye,kwambara imyenda y’imbere ikwegeye cyane ndetse n’ibindi byakurura ubushyuhe hafi y’udusabo tw’intanga ngabo (testicles),ibi bishobora gutuma intanga ngabo zidakorwa neza ari nabyo byaguteza ibyago byo kutabyara.
6. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitavuwe neza
Iyo umugabo yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi,mburugu,…ntabashe kuzivuza neza kandi ku gihe,ibi bishobora kumutera ubugumba cyangwa kutabyara.Ni byiza rero iyo wanduye izi ndwara ko ugomba kwihutira kwivuza ku gihe kugira ngo ugabanye ibyago byo kuba wagira ubugumba.
7. Ibiyobyabwenge
Ibiyobyabwenge nk’urumogi,cocaine,….ibi nnabyo ngo bishobora gutera abagabo kutabyara. Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rugira ingaruka mbi ku ntangangabo kuko zicika intege cyane ku buryo zipfa zitaragera ku igi. Ku bagabo rero ni byiza kwirinda ibi biyobyangenge niba ushaka kwirinda ubuguma.
8. Umubyibuho ukabije
Umubyibuho ukabije ni ikintu gikomeye gishobora gutera abagabo kutabyara, abahanga bavuga ko umubyibuho ukabije utuma amasohoro ndetse n’intangangabo bidakorwa neza,ibi rero bigatuma utabasha kubyara.Niba ushaka kwirinda ubugumba,gerageza ugabanye umubyibuho.
Ese waba ufite iki kibazo cyo kutabyara ?
Nkuko tubibonye ko iki kibazo gishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, Ivuriro Horaho life rikomeje gufasha abantu batandukanye bafite iki kibazo kandi bakabasha gukira. Hari igihe imisemburo iba yaragabanyutse,intanga ngabo ari nkeya,ndetse n’ibindi.Muri Horaho life rero hari imiti ndetse n’inyunganiramirire yizewe rwego mpuzamahanga kuko bifite ubuziranenge bw’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration), ndetse ikozwe mu bimera ikaba ivura ndetse ikanarinda ibi bibazo by’ubugumba.
Aho wabariza uramutse ukeneye ubufasha
Uramutse ukeneye ubufasha ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys/ horahoclinic.rw
Ibitekerezo