Horaho Clinic
Banner

Kubura ubushake mu mibonano mpuzabitsina ku bagore,kimwe mu bimenyetso byakwereka ko imisemburo yitwa “Estrogen“ yagabanyutse mu mubiri - VIDEO

Kubura ubushake mu mibonano mpuzabitsina,kubura imihango ku bagore ndetse n’abakobwa,kugenda nabi kwayo,umunaniro uhoraho,ni bimwe mu bibazo bitandukanye abagore ndetse n’abakobwa bahura nabyo kenshi muri iki gihe, hari impamvu nyinshi zishobora gutera ibi bibazo nk’umuhangayiko,imirire mibi ndetse n’ibindi byinshi,Gusa ariko impamvu ikunze kugaragara cyane itera ibi bibazo ni uguhindagurika k’umusemburo w’abagore mu mubiri witwa “Estrogen”

Muri iyi nkuru rero tugiye kureba ibimenyetso bishobora kukwereka ko iyi misemburo yagabanyutse mu mubiri ku bagore ndetse n’abakobwa.
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa medicalnewstoday,mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Effects of low estrogen”
Dore bimwe mu bimenyetso byerekana ko iyi misemburo yagabanyutse mu mubiri.
1. Guhindagurika kw’imihango : Estrogen ni umwe mu misemburo ituma imihango igenda neza ikajya iza ku bihe bidahindagurika,iyo rero uyu musemburo wagabanyutse,bitera imihango gukindagurika bidasanzwe cya gihe ushobora no kumara ukwezi utabonye imihango.

2. Kunanirwa gusama ndetse no kuba watinda gusama : Uyu musemburo iyo wagabanyutse bituma igi ry’umugore ridatangwa ngo ribe ryahura n’intangangabo y’umugabo (Ovulation),ibi rero bigatuma umugore adashobora gusama cyangwa se akaba yanatinda. Gusa iyo umugore atasamye ntabwo ariyo mpamvu iba yabiteye yonyine kuko hari n’izindi mpamvu nyinshi. Ni byiza kugana muganga akareba impamvu.
3. Koroha kw’amagufa : Uyu musemburo wa Estrogen utuma amagufa akomera ndetse akagira ubuzima bwiza,ku bagore rero cyane cyane guhera ku myaka 40, amagufa atangira koroha (osteoporosis) ndetse akaba yanavunika ku buryo bworoshye kuko uyu musemburo uba watangiye kugabanyuka.
4. Kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina : Iyo uyu musemburo wagabanyutse mu mubiri,bituma ububobere mu myanyandangagitsina bugabanyuka,wakora imibonano mpuzabitsina ukaba wababara kubera ko nta bubobere buhari.

5. Kugabanyuka k’ubushake kw’imibonano mpuzabitsina : Nubona ubushake mu mibonano mpuzabitsina bwagabanyutse cyangwa se nta nubwo ugira,uzagane muganga kuko iki ni ikimenyetso gikomeye cy’uko uyu musemburo wagabanyutse mu mubiri.
6. Kwiyongera gukabije kw’ibiro : Uyu musemburo mu byo ukora harimo no kuringaniza ibiro,iyo rero uyu musemburo wagabanyutse ibiro nabyo bitangira kwiyongera uko byishakiye.
7. Kugira umunaniro ukabije
8. Kumva usa nk’uhora wihebye
9. Gukunda kurwara umutwe cyane.
10. Kugira za infections zo mu rwungano rw’inkari kuburyo budasanzwe.

Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire z’umwimerere zagufasha kongera iyo misemburo ?
Ushobora kuba ugira bimwe muri biriya bimenyetso twavuze haruguru,bishobora kuba byatewe n’iyi misemburo yagabanyutse, ni byiza kujya ku bahanga mu by’imyororokere Gynicologist) akaba aribo baguzuma neza.Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu bimera,zitagira ingaruka ku buzima.Izi zifasha kongera iyo misemburo iba yaragabanyutse.Izi nyunganiramirire zirizewe kandi zikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration) ndetse n’ibindi.Muri zo twavugamo nka Soypower Capsule,Royal Jelly Capsule,Zinc Tabs,Kidney tonifying capsule (women),……….

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire z’umwimerere wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649/0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo