Rimwe na rimwe ushobora kubona amaso yawe yabaye umutuku ndetse ukaba wagira ngo si ayawe, bamwe bagatangira kukwibazaho bakeka ko waba unywa itabi, gusa bibaho gutukura amaso ndetse rimwe na rimwe bikajyana no kubyimba cyangwa kuyabyiringira.
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera amaso gutukura.Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zishobora gutera gutukura amaso ndetse n’ubufasha.
Zimwe mu mpamvu zitera gutukura amaso harimo nka :
1. Kunywa itabi
Kunywa itabi bigendana no kurwara indwara zinyuranye zifata mu buhumekero, umutima na kanseri. Si ibyo gusa kuko banagira ikibazo ku maso yabo kuko ahora atukuye ndetse banasaza amaso vuba ugereranyije n’abatarinywa.Umuti wabyo ntawundi ni ukurireka.
2. Urumogi
Ushobora kutanywa itabi ariko ukaba unywa urumogi.Mu rumogi habamo ikinyabutabire cyitwa THC (Tetrahydrocannabinol) kikaba kizwiho gutera imitsi kurega bigatuma amaraso areka mu maso bigatwara kandi amasaha menshi ngo bikire..Aha naho ntawundi muti uretse kureka urumogi.
3. Kudasinzira
Amaso atukura, abyimbye gishobora kuba ikimenyetso cyo kudasinzira neza. Ushobora kudasinzira neza kubera akazi, kubura ibitotsi, indwara cyangwa indi mpamvu harimo no kurara mu tubyiniro.Aha abenshi iyo bucyeye bitabaza imwe mu miti ishyirwa mu maso ngo agarure kuba umweru nka Visine nyamara inama nziza ni ugufata umwanya ukaruhuka ukaryama ugasinzira neza kuko birikiza iyo wabashije gusinzira neza. Imiti si myiza mu gihe nta burwayi bwihariye ufite.
4. Zimwe mu ndwara z’amaso
Hari indwara zinyuranye z’amaso ziyatera gutukura harimo amaso azwi nk’amarundi, ndetse n’ubundi burwayi bunyuranye bw’amaso burangwa n’ibimenyetso binyuranye harimo no gutukura kwayo.Ibi byose kubivura havurwa indwara kuko iyo ikize no gutukura birakira.
5. Urumuri rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga
Gukoresha cyane ibikoresho bifite urumuri bitanga nka televiziyo, mudasobwa, telefoni nabyo bizwiho gutera amaso kunanirwa nuko agatukura.Impamvu ibitera kenshi ni uko iyo turi kurebamo duhumbya gacye nuko bikagabanya ububobere bw’amaso, ingaruka ikaba kwa gutukura.Niba akazi ukora kagusaba gukoresha ibi bikoresho usabwa kujya unyuzamo buri minota 30 ukaba ubigiye kure byibuze iminota yindi hagati ya 2 na 5. Niba ari telefoni yo byibuze buri minota 15 usabwa kuba uretse kuyirebamo ahubwo ugakora umwitozo wo guhumbaguza kugirango amaso yongere abobere.
Ese waba ushaka kugira amaso ameze neza ndetse no gukira indwara z’amaso ?
Ni byiza kwirinda ibitera amaso yawe ibibazo twavuze haruguru,ariko ushobora kuba ushaka kwirinda indwara z’amaso ndetse no kugira ngo amaso yawe adatukura,Ubu rero habonetse imiti n’inyunganiramirire bikoze mu bimera ndetse bifasha amaso yawe gukora neza ndetse zikavura indwara z’amaso.Muri zo twavugamo nka : Eye care softgel,B-Carotene capsule,Multivitamin capsules,…
Zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka : FDA : Food and Drug Administration.
Uramutse ushaka iyi miti ndetse n’izi nyunganiramirire z’umwimerere wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 cg 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys
Ibitekerezo