Abantu benshi bazi akamaro k’inzuki cyane cyane ubuki buryoshye cyane zikora ndetse bugakora nk’umuti ku ndwara zimwe na zimwe zitandukanye zifata umubiri w’umuntu.Abashakashatsi baravuze ngo “Nothing Bees Create Goes to Waste” mu yandi magambo bishatse kuvuga ko nta kintu inzuki zikora kidafite akamaro.Uretse ubuki rero hari ibindi bintu inzuki zikora aho ziba mu muzinga/umutiba,bikora nk’umuti ukomeye ku ndwara nyinshi zitandukanye,byitwa “bee propolis”.Muri iyi nkuru rero tugiye gusobanukirwa byinshi kuri byo ndetse turebe n’indwara zikomeye byakuvura ndetse bikanakurinda
Nimvuga “Bee propolis cg se Propolis” uhite uyigereranya n’imwe bita supaguru ( super glue) imwe ituma ibintu bifatana,gusa iyi ngiyi ikorwa n’inzuki ubwazo kandi tuyisanga mu muzinga,niho itandukaniye n’iriya bakoresha badoda inkweto.Iyi rero inzuki ziyikora kugira ngo itume umuzinga ukomera bikanarinda ibintu bimwe na bimwe kwinjiramo imbere (imvura,urubura,umuyaga….) ikirenzeho cyane ariko iyi colle ituma udukoko tutinjira mu muzinga mo imbere kugira ngo tutangiza inzuki.
Wakwibaza uti iyi propolis imara iki ku buzima bw’umuntu ?
Mu gusubiza iki kibazo,ndifashisha ikinyamakuru honeycolony mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Amazing Health Benefits Of Propolis” aho dusangamo akamaro ka Propolis mu kuvura no kurinda indwara zitandukanye zifata ikiremwa muntu.
1. Propolis yica udukoko dutandukanye dutera indwara (Bacteria) : Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyi propolis yica udukoko twinshi mu mubiri (Bacteria) bityo umubiri wawe ukagira ubudahangarwa butajegajega.Ibi bituma nk’indwara z’ibicurane utandukana nazo.
2. Propolis ni nziza mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso :Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Propolis ifite ubushobozi bwo kuringaniza umuvuduko w’amaraso.Niba rero ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso,ni byiza gukoresha bwa buki bw’umwimerere butanyuzemu nganda kuko nibwo buba burimo Propolis cyane.
3. Propolis Ifasha mu kuvura ubwivumbagatanye bw’umubiri bwatewe n’ihindagurika ry’ibihe (seasonal allergies.) : Ni kenshi uzasanga umuntu iyo ibihe bihindutse,atangira kumererwa nabi ugasanga yafunganye amazuru,mbese akabura amahoro,ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ugira iki kibazo,Propolis niwo muti wawe watuma utandukana nabyo.
4. Propolis ifasha mu kuvura indwara z’amagufa : Ikinyabutabire kiboneka muri propolis bita “Caffeic Acid Phenethyl Ester” iki gifasha cyane amagufa gukomera ndetse ntamungwe byoroshye.Iyi rero ni nziza kubantu bafite ikibazo cyo kumungwa ndetse no koroha kw’amagufa cyane cyane abageze mu za bukuru.
5. Propolis ni nziza mu kurinda no kuvura Kanseri zitandukanye (anti-cancer) : Kanseri ifata prostate ku bagabo,kanseri y’amabere,kanseri y’amara,…….. izi ni kanseri zikomeye kandi zica abantu benshi ku isi,iyi Propolis rero ituma uturemangingo twa Kanseri (cancer cells) tudakura bityo ugatandukana n’izi kanseri zihitana benshi.
6. Propolis ivura indwara z’amenyo ndetse ikanayarinda kwangirika : Mu kanwa habamo udukoko twinshi ndetse ni natwo dutera indwara nyinshi zifata amenyo,iyi propolis rero yica utu dukoko bityo ugatandukana n’izo ndwara zifata amenyo. Ni ba urwara izi ndwara z’amenyo cyangwa ushaka kurinda amenyo yawe,nguyu umuti.
Iyi propolis wayibona hehe itunganije neza ?
Nkuko twabibabwiye iyi propolis iboneka mu buki bw’umwimerere,ariko nanone ubu mu Rwanda hari inyunganiramirire zikoze muri Propolis zitunganije neza kandi zikora ibyo twabonye haruguru zitwa “Propolis plus Capsules”. Zirizewe kandi zikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,ikindi kandi ziremewe kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration). Nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje.
Uramutse uzikeneye,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys
Ibitekerezo