Abantu benshi bazi ibyiza byo kurya Tungurusumu ku buzima bw’umuntu,aho zishobora gukora nk’umuti ndetse zikaba zanarinda indwara zitandukanye nk’umuvuduko ukabije w’amaraso,Kanseri zitandukanye n’izindi.Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje akamaro gakomeye tungurusumu igirira umubiri.Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe akamaro k’izi nyunganiramirire zikoze muri Tungurusumu ku mubiri w’umuntu.
1. Izi nyunganiramirire zibitsemo intungamubiri nyinshi umubiri ukenera
Niba ukeneye inyunganiramirire ikungahaye ku ntungamubiri z’ubwoko butandukanye,wakoresha iyi tungurusumu kuko ikize ku ntungamubiri z’ubwoko butandukanye nka :
• Manganese
• Vitamin B6
• Vitamin C
• Selenium
• Fiber
• calcium, copper, potassium, phosphorus, iron and vitamin B1
2. Izi nyunganiramirire zihangana cyane n’indwara y’ibicurane,Sinezite,ndetse n’izindi z’ubuhumekero
Hari abantu benshi ibicurane biba byarababayeho karande,ugasanga ahora abirwaye,izi nyunganiramirire rero zifite ubushobozi bwo kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri bityo ugatandukana n’indwara z’ubuhumekero. Niba indwara z’ubuhumekero zarakubayeho karande,ni byiza gukoresha izi nyunganiramirire zizewe.
3. Izi nyunganiramirire ni nziza mu kugabanya umuvuduko w’amaraso (High blood pressure)
Ni kenshi umuntu azakubwira ko Tungurusumu zigabanya umuvuduko w’amaraso,ni byo kuko zifite ubushobozi bwo kuwugabanya kuri ba bantu baba bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Niba rero ugira ikibazo cy’umuvuduko w’amarso uri hejuru,koresha izi nyunganiramirire zizewe.
4. Izi nyunganiramirire ni nziza mu kugabanya urugimbu rubi (Bad cholesterol) mu maraso
Urugimbu rubi iyo rubaye rwinshi mu mubiri,imitsi y’amaraso iba mito bigatuma itembera ry’amaraso ritagenda neza mu mubiri,ikindi kandi ibi bitera gukora nabi k’umutima.Izi nyunganiramirire rero zisukura imitsi zikagabanyamo rwa rugimbu bigatuma utandukana n’indwara z’umutima. Ni byiza rero kwirinda izi ndwara z’umutima ukoresheje izi nyunganiramirire.
5. Izi nyunganiramirire ni nziza ku bantu bakora sport cyane
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko izi nyunganiramirire zituma umuntu atananirwa vuba,nko kubantu rero bakora sport nyinshi (Abakinnyi,abiruka ku maguru,abanyonzi,..) ni byiza gukoresha izi nyunganiramirire zikoze muri Tungurusumu.
6. Ku bantu bagira ibibazo mu igogorwa ry’ibiryo,izi nyunganiramirire ni igisubizo.
Hari abantu benshi bagira ibibazo by’igogora ugasanga umuntu aragugara mu nda,ndetse akarwara ibyo bita impatwe (constipation),izi nyunganiramirire zivura ibibazo bitandukanye bishingiye ku igogorwa ry’ibiryo. Niba rero ushaka gutandukana n’ibi bibazo,tangira ukoreshe izi nyunganiramirire z’umwimerere.
Ese izi nyunganiramirire zirizewe ?
Izi nyunganiramirire zikoze muri Tungurusumu zirizewe kandi zikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,ikindi kandi ziremewe kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration). Nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje.
Izi nyunganiramirire ziboneka hehe ?
Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire z’umwimerere wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649/0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys/horahoclinic.rw
Ibitekerezo