Umwijima ni igice cy’umubiri gikora akazi gakomeye mu mubiri,iyo iki gice cyagize ibibazo by’uburwayi umubiri muri rusange urahangayika ndetse bikanaviramo uwurwaye urupfu.Muri iki gihe usanga abantu batandukanye barwaye indwara zifata umwijima,ndetse bamwe ugasanga bababwira ko wabyimbye. Muri iyi nkuru rero tugiye kureba ibiribwa bimwe na bimwe wakoresha mu gihe umwijima wawe ufite ibibazo ukaba wamererwa neza.
Indwara y’umwijima ishobora guterwa n’impamvu nyinshi,nko kunywa ibirimo alukolo cyane aha nibyo bita “stéatose hépatique alcoolique” ndetse bishobora guterwa n’izindi mpamvu ziturutse ku bindi nk’umubyibuho ukabije,Diyabeti,Umuvuduko w’amaraso ukabije,imirire mibi ndetse n’ibindi,ibi byo byitwa “stéatose hépatique non alcoolique”
Dore rero ibiribwa uzibandaho niba ushaka ko umwijima wawe uba muzima
1. Tangawizi (Ginger)
Tangawizi ikungaye cyane mu byo bita “Fiber” ibi bifasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza.Ndetse bigatuma n’imyanda isohorwa mu mubiri.Iyo umwijima wawe udakora neza imyanda iba myinshi mu mubiri wawe,ni byiza rero gukoresha iyi tangawizi kugira ngo usukure umwijima wawe ndetse n’umubiri muri rusange.Ushobora kujya uyinywa mu cyayi.
2. Indimu (Citron)
Indimu abantu benshi barayizi kandi baranayikoresha kuko ituma umubiri utabika ibinure kandi igasukura umubiri muri rusange.Iyi ndimu kandi ifasha gukorwa kw’indurwe (Bile) mu mwijima,izi ndurwe zifasha gushwanyuza ibinure mu mwijima.Ikindi kandi indimu zigira Vitamin C,iyi idufasha kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri wacu bigatuma tutarwaragurika.
3. Imboga za Beterave (Betteraves)
Abantu benshi ntibakunda kurya ziriya mboga za betterave,nyamara ni imboga nziza cyane kuko zikungahaye ku byo bita “bétaïne ” iki kinyabutabire rero gifasha umwijima gukora akazi kawo ndetse betterave zifasha koza umwijima imyanda igasohoka.
4. Ibijumba (Patates douces )
Ushobora kuba usuzugura ibijumba wenda wibwira ko ari ibiryo by’abantu baciriritse,nyamara ibijumba bikungahaye ku byo bita “carotenes” bifasha mu gutuma igice cy’umubiri kitabyimbirwa. Ibijumba rero bifasha nabyo gusukura umwijima. Bigira kandi intungamubiri zitandukanye nka magnésium, fer, vitamine B6, C na D,izi zose zifasha umwijima gukora neza.Niba rero utajyaga ubirya iki nicyo gihe kugira ngo umwijima wawe ukore neza.
Ese wari uzi ko hari imiti ndetse n’inyunganiramirire zikoze mu bimera zagufasha ku burwayi bw’umwijima ?
Ni byiza kumenya ibiribwa ugomba kwibandaho kugira ngo umwijima wawe ugire ubuzima bwiza,gusa na nonone hari igihe biba ngombwa gukoresha imiti ndetse n’inyunganiramirire kugira ngo ukire kurushaho. Ubu rero habonetse Imiti ndetse n’inyunganiramirire zikoze mu bimera zivura kandi zikanarinda umwijima wawe kurwara.Zirizewe kandi zikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,ikindi kandi ziremewe kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration). Nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje. Muri zo twavugamo nka : Livergen Capsules,A-power capsules,Cordyceps plus capsules,Vitamin E Capsules,……
Iyi miti n’inyunganiramirire biboneka hehe ?
Uramutse iyi miti ndetse n’inyunganiramirire by’umwimerere wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys/horahoclinic.rw
Ibitekerezo