Horaho Clinic
Banner

Sobanukirwa akamaro ka Vitamin yatuma ugira umusatsi mwiza kurusha uwufite

Umusatsi wacu ni kimwe mu bituma tugaragara neza,cyane cyane nko kub’igitsina gore ho udafite umusatsi mwiza bimutera ipfunwe mu bandi. Amavuta menshi akoreshwa mu kwita ku musatsi arahenda kandi rimwe na rimwe ntanamare igihe,mbese aba ari igisubizo cy’igihe gito.Ese wari uzi ko hari intungamubiri zo mu bwoko bwa Vitamini nziza mu kugira umusatsi wawe mwiza ?Iyo Vitamin bayita “VITAMIN C”

Vitamin C ni iki ?

Ni intungamubiri zo mu bwoko bwa vitamin bakunze kwita ascorbic acid ifite akamaro gakomeye mu mubiri w’umuntu Iyi ntungamubiri ikora ibintu byinshi bitandukanye mu mubiri.
Iyi ntungamubiri iboneka mu biki ?
Iyi vitamin iboneka gusa mu bimera ni ukuvuga imboga n’imbuto.Muri zo twavugamo nka :
Imboga : Poivron (cyane cyane izitukura), Broccoli, Amashu, Inyanya,Imboga rwatsi
Imbuto :Amacunga,Indimu,Inanasi,Ipapayi,Amapera,Pomme,Imineke n’inkeri

Tunayibona kandi mu n’ibijumba.

Ubushakashatsi bwa hafi bwagaragaje ko Vitamin C ari nziza ku musatsi wacu.Ibi ni nabyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru yacu.
Dore akamaro ka Vitamin c ku musatsi wawe :
1. Iyi vitamin irinda gupfuka k’umusatsi
Gupfuka k’umusatsi ni ikibazo gikunze kuba ku bantu benshi muri iki gihe kandi ugasanga bibangamiye benshi,ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi harimo nko guhindagurika kw’imisemburo,stress,imirire mibi,…ubushakashatsi bwagaragaje ko vitamin C ituma umusatsi udapfuka.Niba rero ugira ikibazo cyo gupfuka umusatsi,jya ugerageza gushaka vitamin c.
2. Iyi ntungamubiri irinda ndetse ikanarwanya imvuvu
Imvuvu mu mutwe na zo ni kimwe mu bibangamira abantu benshi,ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza yitwa Linus Pauling Institute bwagaragaje ko iyi vitamin C irinda imvuvu ndetse igatuma uruhu rwo mu mutwe rumera neza.
3. Iyi vitamin irwanya indwara zifata umusatsi

Indwara zifata umusatsi ni nyinshi kandi zituma umusatsi udakura neza,urugero twavuga nk’indwara bita “alopecia” iyi ni indwara ifata umusatsi igatuma umusatsi ugwingira ntukure neza.Iyi ntungamubiri ya Vitamin C ihangana cyane na bene izi ndwara.
4. Iyi vitamin irwanya imvi
Imvi cyangwa (umusatsi w’umweru) zikunze kuza umuntu ageze mu za bukuru ariko nanone zishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose,birabangama cyane iyo umuntu akiri muto ugasanga afite imvi. Iyi vitamin C rero irwanya imvi cyane kuko itinza gusaza,bityo bigatuma utazana imvi ukiri muto.Niba rero udakunda kuzana imvi ukiri muto,Vitamin C yakubera igisubizo.
5. Ituma umusatsi ukura neza ndetse ugasa neza
Umusatsi uri muri kimwe abantu benshi cyane cyane abakobwa bakunda kubera ko ugira icyo uhindura ku buranga bwabo.Niba ushaka ko umusatsi wawe ukura vuba kandi ugasa neza ,jya ukunda gukoresha ibibonekamo Vitamin C cyane.

Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire za Viatamin C zizewe ?

Ni byiza kurya ibiribwa bibonekamo Vitamini C twabonye haruguru,ariko nanone hari abantu badakunda cyane kurya imboga ndetse n’imbuto kandi ariho tuyikura.Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu mboga ndetse n’imbuto iyi Vitamini ibonekamo zitwa VITAMIN C Capsules. Zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka : FDA : Food and Drug Administration,n’ibindi.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302 cyangwa se ugahamagara kuri 0789433795/0726355630 /0785031649.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.

wa twandikira kuri e-mail:info@horahoclinic.rw

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo