Muri iki gihe iyo uvuze indwara ya Hepatite,abantu benshi bagira ubwoba,kuko ari indwara ifata inyama ikomeye y’umwijima,twese turabizi ko umwijima ari inyama y’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu kuko iyo yangiritse,umubiri wose ugira ibibazo bikomeye.Hari ubwoko butandukanye bwa Hepatite,ariko hano turarebera hamwe Hepatite B.
Ese hepatite B ni iki ?
Hepatite B ni indwara y’umwijima iterwa n’udukoko duto (virus) two mu bwoko bwa B,utwo dukoko tukaba twinjira mu mubiri tunyuze mu nzira zitandukanye,ubundi dukunze kwiturira mu mwijima.Ni nayo mpamvu bavuga ko ari indwara y’umwijima.
Yandura gute ?
Hepatite B yandura binyuze mu maraso cg andi matembabuzi y’uwanduye ; ishobora kwanduzwa umwana ku mubyeyi igihe abyara cg undi wese uyirwaye akanduza umwana igihe akiri muto. Ishobora kandi kwanduzwa igihe uhabwa amaraso kwa muganga igihe bitakozwe neza, kwijomba ibintu bitobora umubiri ; nk’igihe uhabwa imiti mu mutsi. Hepatite B kandi yandurira byoroshye mu mibonano mpuzabitsina ; ku bantu bahuza ibitsina n’abantu batandukanye cg se baryamana n’uyirwaye.
Dore ibimenyetso byakuburira ko urwaye iyi ndwara ?
Iyi ndwara hari abayigira ntigaragaze ibimenyetso, cg ukaba wakwitiranya ibimenyetso n’iby’izindi ndwara nk’ibicurane.
Dore bimwe mu bimenyetso rusange :
Kubura ubushake bwo kurya (Appetit)
Umunaniro udasanzwe
Umuriro ariko udakabije
Kuribwa mu nda
Iseseme no kuruka
Gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe
Kuri bamwe hiyongeraho :
Inkari zijimye
Kuvira imbere
Guhinduka umuhondo ku ruhu n’amaso
Kwituma ibyeruruka
Guta ubwenge, kumva uzungera, cg kugwa muri coma
Kumva utonekara uruhu
Ni byiza ko niba ubonye bimwe muri ibi bimenyetso wakwihutira kugana kwa muganga kugira ngo bagusuzume barebe koko niba ari iyi ndwara urwaye.
Niba ushaka kurinda umwijima wawe ndetse ugahangana n’izi virus,dore igisubizo
Ni byiza kwirinda ahantu hose iyi ndwara yandurira kugira ngo ubungabunge ubuzima uri rusange,gusa ariko ushobora kuba urwaye hepatite B kuburyo byanatera umwijima wawe kwangirika ndetse no kubyimba,Ubu rero habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ihangana cyane na Virus zitera Hepatite B,zikagenda zigabanyuka,ifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika,ituma amaraso atembera neza mu mwijima,ndetse igatuma n’umwijima utabika ibinure n’imyanda,bityo umwijima wawe ugakora neza ndetse n’umubiri muri rusange ukamererwa neza.Muri iyo miti twavugamo nka :Livergen capsule,A-Power capsule,Cordyceps plus Capsule,Soybean lecithin capsules,……….
Iyi miti nta ngaruka igira ku wayikoresheje kuko nta ngaruka igira.
Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wagana aho Horaho Life dukorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302,cyangwa ugahamagara kuri numero 0789433795/0726355630 .Ushobora no gusura urubuga rwacu ari rwo www.horahoclinic.rw
Roho nzima mu mubiri muzima !
PT Jean Denys NDORIMANA
Ibitekerezo