Horaho Clinic
Banner

Akamaro k’ubuki mu kuvura ndetse no kurinda indwara zifata umutima

Muri iki gihe indwara z’umutima ziri guhitana benshi kubera imibereho ya buri munsi iba itameze neza ,hamwe usanga abantu benshi bafite umubyibuho ukabije,badakora sport ndetse n’ibindi.ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kurinda izi ndwara zifata umutima ndetse bukaba bwanafasha mu kuvura zimwe muri izo ndwara. Muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho byinshi utari uzi ku buki mu kurinda ndetse no kuvura indwara z’umutima.
Ubuki bugizwe n’intungamubiri nyinshi,muri zo twavugamo nka :

• Ibitera ingufu
• Imyunyungugu nka : Sodium,Potassium,Calcium,Fer,Magnesium,…
• Isukari y’umwimerere
• Za vitamin zitandukanye nka : A,B6,B12,C,D
• Za protein zitandukanye,…….

Dore rero ibyiza by’ubuki ku mikorere y’umutima wacu

1. Ubuki butuma umutima utera neza : ubushakashatsi bwagaragaje ko ubuki bufasha umutima gutera neza,nka ba bantu rero umutima wabo uba utera nabi ni byiza ko yajya byibura arya ku buki mbere yo kurya.

2. Ubuki bwongerera imbaraga umutima : Burya uko umuntu agenda asaza,umutima ugenda utakaza imbaraga ukagenda unanirwa,ubuki rero burya ngo ni bwiza mu gutuma umutima wawe ugira imbaraga bityo ntucike intege ku buryo bworoshye.

3. Ubuki butuma amaraso atembera neza mu mutima : Iyo amaraso adatembera neza mu mutima,umutima nawo ntubasha gusunika amaraso neza mu mubiri,ibi rero bituma umubiri wose ugira ikibazo.Ngo ni byiza byibuze kurya utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi kugira ngo wirinde icyo kibazo.

4. Ubuki bugabanya urugimbu mu mutima : Iya urugimbu (Cholesterol) rubaye rwinshi mu mitsi y’umutima,irifunga bityo bigatera indwara y’umutima bita coronary heart disease,ubuki rero bufasha gusukura iyi mitsi yo mu mutima.Ni byiza gufata byibuze utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi.

5. Ubuki bugabanya ububabare bw’umutima : ku barwaye umutima,usanga akenshi bababara mu gatuza mu gice umutima uherereyemo,iyo urya byibuze hagati y’utuyiko 3 na 5 tw’ubuki ku munsi birinda uko kubabara k’umutima.

Icyitonderwa : Nubwo tumaze kubona ko ubuki ari bwiza ku mikorere y’umutima,birabujijwe guha ubuki abana bari hasi y’umwaka 1 kuko bushobora kubatera ikibazo.

Ese wari uzi ko habonetse imiti ikozwe mu bimera irinda ndetse ikanavura indwara zifata umutima ?

Nkuko tumaze kubibona hejuru,ubuki ni bwiza ku mutima wacu,gusa nanone hari ababa barwaye indwara zitandukanye zifata umutima.Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera ivura ndetse ikanarinda indwara zifata umutima.
Muri iyo miti twavugamo Cardiopower Capsule,Super CoQ10 Capsule,Deep sea fish oil Capsule,…… Irizewe kandi nta zindi ngaruka igira ku wayikoresheje.
Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wahamagara kuri numero 0789433795/0726355630 cyangwa ukagana aho Horaho Life dukorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302
Ushobora no gusura urubuga rwacu ari rwo www.horahoclinic.rw

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo