Indwara ya goute ni indwara ibabaza abayirwaye ikaba ari indwara itera kubyimbirwa mu ngingo kandi igatera ububabare cyane. Iyi ndwara ishinjwa ko iterwa no kurya kenshi inyama zidahiye neza nka za brochettes z’ihene, usanga uburyo bwo kuyivura igakira busaba ko unahindura imirire yawe kuko hari ibyo kurya biyongera hakaba n’ibyo kurya biyirwanya.
Iyi ndwara iterwa nuko aside bita uric acid yiretse mu ngingo cyane cyane mu mavi no mu ngingo z’amano n’intoki ndetse n’inkokora. Iyo itavuwe hakiri kare ishobora kwangiza aho yafashe ndetse n’impyiko zikabigenderamo,ikindi kandi ishobora gutera ubumuga ku muntu uyirwaye.
Dore imirire wakwitaho mu gihe urwaye iyi ndwara
Imirire urwaye goute ireba ibyo ugomba kwirinda kuko byongera uric acid no kubyimbirwa, hakaba ibyo ugomba kurya kuko biyigabanya bikanabyimbura.
Mu byo usabwa kurya kenshi harimo :
• Epinari
• Imbuto cyane cyane ipapayi n’inanasi
• Imboga
• Ibitonore
• Urunyogwe
• Ubunyobwa
• Igitoki
• Ibihaza
• Impeke zuzuye
• Ibikomoka ku mata byakuwemo ibinure nk’amacunda cyangwa amata atunganywa agakurwamo ibinure (low-fat milk)
• Amagi
• Amavuta ava ku bimera (ameza ni aya elayo, soya)
Ibi byo ugomba kubyirinda
Usabwa kwirinda ibyo kurya n’ibyo kunywa byongera uric acid. Muri byo harimo
• Inyama zitukura
• Amafi
• Inzoga
• Ibyo kurya birimo umusemburo
• Ibyo kunywa byongewemo isukari nka za soda n’imitobe yongewemo isukari
• Ibyo kurya bigurwa bitunganyije
Ni byiza kandi kwita kuri ibi bikurikira :
Jya unywa amazi : Kunywa amazi ahagije bizatuma ujya kunyara kenshi bityo uric acid ibe iri kugabanyuka muri wowe.
Jya ugerageza gukora sport : Siporo izagufasha kunanura no kugorora ingingo kandi izatuma amaraso arushaho gutembera neza bityo bitume ya uric acid itipakira mu ngingo.
Kugabanya ibiro : Ibiro byinshi biri mu byongera ibyago byo kubyimbirwa no kudatembera neza kw’amaraso, ibi bikongera ibyago byo kurwara goute. Kubigabanya ni ingenzi niba wifuza guhangana na goute.
Ese wari uzi ko iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira ?
Ushobora kuba uyirwaye cyangwa se ukaba uzi umuntu uyirwaye ariko akaba yarabuze ubufasha,ushobora no kuba ushaka kuyirinda,ubu habonetse imiti y’umwimerere ikorwa mu bimera kandi ikaba yarakorewe ubushakashatsi n’abahanga mu by’ubuzima n’imirire.Iyo miti ifasha gusohora ya aside mu ngingo,ndetse igatuma ingingo zitangirika,n’amagufa agakomera. Muri iyo miti twavugamo nka :Chitosan plus capsules,Joint health capsule,Calcium softgel,Multivitami tablets,Kudding plus tea,…..Iyi miti irizewe kandi ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse uyikeneye wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho dukorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys Ndorimana/horahoclinic.rw
Ibitekerezo