Horaho Clinic
Banner

Niba ushaka gusukura umubiri wawe ukirinda uburwayi butandukanye,Dore ibyo wakoresha

Gukura imyanda mu mubiri cyangwa se ibyo bita detoxification mu ndimi z’amahanga,ni uburyo bwiza bwo gukuramo imyanda mu mubiri kuko kenshi na kenshi usanga abantu bakora isuku inyuma bakibagirwa ko n’imbere mu mubiri haba hakenewe isuku,igihe cyose ukoze iyi suku neza nkuko ubisabwa ubuzima bwawe ntakabuza bugenda neza bityo ndwara nyinshi ukaba uzirinze. Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe ibiribwa wakoresha usukura umubiri wawe.

Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko imyanda yabaye myinshi mu mubiri
*Umunaniro ukabije
*Ubwivumbagatanye bw’umubiri (allergies)
*Kwangirika k’uruhu
*Ku gitsina gore bashobora kugira ibibazo mu mihango
*Kurwara umutwe
*Kumva ugugaye mu nda,igogora ritagenda neza,ndetse ukagira n’impatwe (constipation)
*Kwangirika kw’ibice bitandukanye biterwa n’udukoko (infection)
*Kubabara mu ngingo zitandukanye
*Kugira ibinya mu mikaya
*Kubura ibitotsi
*Kugira impumuro mbi,cyane cyane mu kanwa

Dore ibiribwa ndetse n’ibinyobwa bifasha gusukura umubiri
1.Ibitunguru : Ibitunguru akenshi ubibona kuri salade. Ibi rero bifitiye akamaro kanini umubiri kuko bifasha mu kugabanya imyanda,
2. Indimu : Indimu ni kimwe mu bintu bifasha umubiri kugabanya ibinure ndetse no gukura imyanda mu mubiri. Izi zifitemo vitamine C kandi zigaba zifasha igifu mu gutunganya ibiribwa uba wafashe
3.Amazi : Impyiko zifite inshingano mu mubiri zo gutandukanye no gusohora imyanda, Amazi rero afasha impyiko cyane mu gukora akazi kazo.
4.Amashu : Usibye kuba iki kimera gifasha mu gusukura impyiko z’umuntu arizo zitunganya imyanda , amashu kandi agufasha kongera ubushake bwo kujya mu bwiherero , nk’uko tubizi twese ibi bifasha mu gusohora imyanda.
5. Icyayi cy’icyatsi (Green tea cyangwa Thé Vert) : Iki cyayi abenshi twita Green Tea cyangwa The Vert mu ndimi z’amahanga gifite akamaro kanini kuko gifasha mu gutuma imyiko ziyongera ubushobozi .

Ese wari uzi ko hari ibyayi bikoze mu bimera byagufasha gusukura umubiri wawe ?

Ni byiza kwirinda indwara,kurusha uko wakwivuza,ubu rero habonetse ibyayi bikoze ijana kw’ijana mu bimera,bikaba bifite ubuziranenge mpuzamahanga butangwa n’ibigo bikomeye twavugamo nka FDA (Food and Drug Admnistration).Ibi byayi rero bifite ubushobozi bwo gusukura umubiri,bigatuma utarwaragurika.Muri ibyo byayi twavugamo nka : Intestine cleansing tea, ,kudding plus tea,Pine pollen tea,Balsam pear te n’ibindi.Tubibutse ko nta ngaruka bigira ku wabikoresheje.

Uramutse ukeneye ibi byayi ndetse n’ibindi bisukura umubiri wawe wahamagara kuri numero 0785031649/0788698813 cyangwa ukagana aho Horaho Life dukorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302.Ushobora no gusura urubuga rwacu ari rwo www.horahoclinic.rw

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo