Horaho Clinic
Banner

Sobanukirwa n’ingaruka zikomeye z’umubyibuho ukabije ndetse nuko wa wirinda - VIDEO

Hari benshi usanga bifuza kubyibuha kuko wenda aribwo baba bumva bameze neza,hari n’abandi baba barabuze uko bananuka ngo basubire uko kera bari bameze mbere batarabyibuha ,nyamara nubwo bimeze gutyo hari benshi baba batazi ingaruka zishobora kuzanwa n’umubyibuho ukabije.Muri iyi nkuru tugiye kureba ingaruka mbi zigera kuri 6 zikomeye umubyibuho ukabije (Obesity) ushobora gutera.
Dore Ingaruka 6 zikomeye zishobora guterwa n’umubyibuho ukabije
 Indwara z’umutima : Ingaruka ya mbere ni indwara zinyuranye z’umutima. Uko ugenda ubyibuha cyane niko umuvuduko w’amaraso nawo ugenda uzamuka, urugimbu rubi (cholesterol) rukiyongera ndetse n’ibinure bikaba byinshi. Ibi byose bituma imitsi y’amaraso isa nijemo icyo twakita ingese n’urubobi nuko umwanya amaraso acamo ukagabanyuka. Ingaruka ni ugutera n’ingufu k’umutima, kubura umwuka uhagije ujya mu mutima byose bigatera umutima gukora nabi no kurwara.

Diyabete :
Akenshi umubyibuho ukabije na diyabete biragendana nubwo atari kuri bose. Diyabete iba yerekana ko umubir iwawe udakoresha umusemburo wa insulin uko bikwiye. Diyabete itewe n’umubyibuho ukabije kandi ishobora gukurikirwa no guhuma, kurwara impyiko, gupfa imburagihe.

 Umuvuduko ukabije w’amaraso : Kugirango amaraso agere mu bice by’umubiri bisaba ko umutima uyasunika. Nibyo twita umuvuduko w’amaraso. Iyo ubyibushye bikabije, imitsi yawe isa n’iyifunze noneho kuko umutima ugomba byanze bikunze kohereza amaraso bikawusaba kongera umuvuduko. Nibwo bavuga ko ufite umuvuduko ukabije w’amaraso. Bishobora kandi kujyana no kureba ibicyezi cyezi, kurwara impyiko, no kugira amaso azengamo amaraso.
 Indwara y’ubwonko bita “Stroke” :Nkuko hejuru tubibonye hari igihe imitsi y’amaraso mo imbere izamo ingese cyangwa urubobi. Ibyo birimo hari igihe rero byomoka nuko bigafunga aho amaraso yacaga nuko akavuriramo. Iyo bibereye hafi y’ubwonko bituma umwuka wajyaga mo ubura nuko bigatera indwara ya stroke, ishobora na none no guterwa nuko umutsi ujyana amaraso mu bwonko waturitse.
 Indwara z’amagufa n’imitsi : Amagufa yacu akozwe kugirango abashe gutwara uburemere bujyanye n’uko tureshya. Iyo ubyibushye cyane rero ibiro byawe bitsikamira amagufa n’imitsi nuko ukarwara indwara zinyuranye zirimo kuribwa mu ngingo cyane cyane amatako, amavi, ubujana bw’ikirenge n’umugongo. Ibikandi binagira ingaruka ku kwangirika kw’amagufa
 Uburumbuke : Ku bagabo umubyibuho ukabije ushobora gutera ikibazo cyo kudashyukwa cyangwa gushyukwa amazinga. Ibi bikaba byabatera kutabyara no kutabasha gukora imibonano neza. Ku bagore bitera kugira imihango ihindagurika bidasanzwe, imisemburo itaringaniye, kutabyara, gukuramo inda, kubyara abazwe, ndetse no guhorana ubushyuhe bishobora kumutera guhorana umushyukwe.

Dore igisubizo rero niba ufite umubyibuho ukabije ndetse unashaka kwirinda
kubyibuha

Ni byiza kwirinda ibiribwa bitera umubyibuho nk’inyamazi tukura, amafiriti, amasukari amavuta ya buri munsi,…,gusa hari n’ababikora ntibikunde cyane ko wenda baba bafite ibiro by’umurengera, uburero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba itwika ibinure mu mubiri kuburyo bwiza bigatuma ibiro bigabanyuka.Iyimiti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri yo twavugamo nka CHITOSAN CAPSULE , PRO-SLIM TEA , LIPID CARE TEA KUDING TEA PLUS , MEAL CELLULOSE CAPSULE ,….
Twabibutsa ko iyi miti ntangaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wa hamagara kuri 0788698813/0785031649 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho dukorera kwa Rubangura muri Etageya 3, mu muryango wa 302-301. Ndetse wa nasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo