Horaho Clinic
Banner

Ese wari uzi ko inzoka zo mu nda zitera inkorora ?Sobanukirwa byinshi ndetse n’uko wakira izo nzoka zo mu nda

Ni kenshi uzasanga umuntu arwara inkorora y’akayi ikamara igihe kinini,yewe agafata n’imiti itandukanye ariko bikanga,nyamara iyo nkorora yawe ishobora kuba ituruka ku nzoka zo mu nda.Ese wari uzi ko inzoka zo mu nda zitera inkorora y’akayi ?Ibi ni byo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru ndetse turebe n’uko wakira izo nzoka zo mu nda.

Bigenda gute rero ?

Ubusanzwe inkorora ni ikimenyetso cy’uko umubiri hari ibintu (imyanda) ushaka kwikiza cyangwa se gusohora.Inzoka zo mu nda zishobora gutera inkorora harimo nka : ascaris, ankylostome, oxyures, n’izindi nzoka ziri mu itsinda ry’inzoka zizwi nka roundworms na hookworms.
Izi nzoka iyo zinjiye zigera mu mara nuko zikahororokera. Zinyura mu miyoboro y’amaraso zikanyura mu bihaha.Kwa kugenda kwazo rero iyo zigeze mu bihaha niho zitera inkorora y’akayi kandi ukumva ufite n’akantu kameze nk’isesemi, n’akantu kaguseregeta mu nkanka.Iyi nkorora rero ikaba ikimenyetso cy’ubwirinzi bw’umubiri buba bugaragaza ko bubangamiwe.Iyi nkorora rero ikunda kuzahaza abantu basanzwe bafite indwara z’ubuhumekero nka ASIMA n’izindi,..

Ni gute wakwirinda inzoka zo mu nda ?

Mu kwirinda izi nzoka dusabwa kugira isuku ihagije cyane cyane mu byo turya n’ibyo tunywa, gukaraba intoki uvuye ku bwiherero na mbere yo kugira ikintu cyose urya.

Ni gute iyi nkorora ivurwa ?

Iyi nkorora ikira ari uko ukuyeho icyayiteye aricyo za nzoka zo mu nda.Gusa ushobora no kugerekaho imiti y’inkorora kugira ngo ukire vuba ya nkorora.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere yica ubu bwoko bwose bw’inzoka zo mu nda harimo na Amibe ?

Ni ngombwa kwita ku isuku kuko izi nzoka zo mu nda zandurira mu mwanda,ariko nanone abenshi turya muri za resitora tugakurayo izo nzoka zitandukanye,ni byiza rero kujya kwa muganga bakagupima izo nzoka zo mu nda,wenda zaba ari zo zigutera iyo nkorora idakira.Ku bantu rero bafite icyo kibazo cy’inzoka zo mu nda,Ubu habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba ivura inzoka zo mu nda zitandukanye ndetse ikanarinda impatwe (constipation). Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).
Muri yo twavugamo nka : Garlic oil capsule,Parashield plus capsule, Intestine cleansing tea.
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho dukorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo