Mur iki gihe abantu benshi baba abakuze ndetse n’abato usanga bakunda kunywa inzoga bitwaje ngo zibibagiza ibibazo bafite cyangwa se mu buryo bwo kwishima,inzoga inyowe mu rugero ntacyo itwara umuntu,gusa abanywa gake wababara.
Iyo tuvuga inzoga, tuba tuvuga ibinyobwa byose bisembuye, cyaba ikigage, urwagwa, primus, amstel,waragi,whisky,kanyanga,yewemuntu,umurahanyoni,umumanurajipo n’izindi. Izi zose zihurira ku kuba zirimo alukolo, zigatandukanira ku gipimo cya alukolo irimo uko ingana.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi ukarenza urugero.
Ese ni ibihe bibi by’inzoga
Iyo unyweye inzoga nyinshi, zigutera ibibazo haba mu mubiri wawe ndetse no mu muryango.Reka turebere hamwe ingaruka z’inzoga ku bice bitandukanye by’umubiri.
1. Ku bwonko :– Unanirwa gufata imyanzuro
– Ugira ikibazo cyo kureba neza
– Kudidimanga
– Ikibazo cyo mu ngingo : gususumira
2. Ku mutima :– Kubyimbagana k’umutima
– Umuvuduko udasanzwe w’amaraso
– Guteragura k’umutima ku buryo budasanzwe
– Gutera k’umutima inshuro nyinshi k’umunota
3. Ku gifu :– Bitera kubyimba inda ( kuzana nyakubahwa)
– Bitera kuruka kuko iyo inzoga ibaye nyinshi ihinduka uburozi
– Bitera ibibazo mu gifu
– Bishobora kugutera kanseri y’igifu
4. Ku mwijima :– Nkuko twabibonye, Kunywa nyinshi bitobagura umwijima :
– Zitera kubyimba k’umwijima
– Zitera kanseri y’umwijima
– Iyo kanseri ituma iyo ukomeretse amaraso adakama
– Kutabasha kuyungurura amaraso ngo zivanemo imyanda na mikorobe
– Kurwara diyabete
5. Ku myororokere :– Inzoga nyinshi zituma ucika intege mu gukora imibonano mpuzabitsina
– Umwana uvutse ku basinzi nta bwenge buhagije agira (si kuri bose)
– Kubabara cyane uri mu mihango
– Kutiyobora mu bijyanye n’imibonano, bishobora gutuma wiyandarika
– Imihango iza uko yiboneye, igihe wayiteganyaga ntibe ariho iza
– Kuba watwitira inyuma y’umura (ectopic pregnancy)
Ese wari uzi ko hari umuti wagufasha kureka inzoga ndetse no kuvuraingaruka zayo ?
Kunywa inzoga nyinshi si byiza kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu nkuko twabibonye haruguru, ubu rero habonetse umuti ukoze mu bimera ufasha kureka inzoga,uvura ingaruka z’inzoga,woza mu mwijima ndetse no mu mubiri muri rusange ugakuramo ya myanda yasizwemo n’inzoga.
uyu muti witwa PINE POLLEN TEA ukaba ukozwe mu bimera.
Uyu muti urizewe kandi ukoreshwa ku rwego mpuzamahanga kuko ufite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).
Twabibutsa ko uyu muti nta ngaruka ugira ku muntu wawukoresheje.
PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw
Ibitekerezo