Horaho Clinic
Banner

Wari uzi ko warinda umwijima wawe ukoresheje Tungurusumu ?

Umwijima ni imwe mu nyama zo munda zifite akamaro gakomeye ko kuyungurura amaraso hagakurwamo imyanda ndetse no gutunganya intungamubiri zitandukanye.Ni ngombwa rero kuwurinda kuko iyo urwaye cyangwa se udakora neza,umubiri muri rusange urahungabana ndetse umuntu akaremba cyane.
Kimwe mu biribwa byagufasha kuwurinda harimo no kujya urya Tungurusumu.
Ese wari uzi ko Tungurusumu ari nziza mu kurinda umwijima wawe ?

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro ka Tungurusumu ku mwijima wawe utari uzi.
Dore rero akamaro ko gukoresha Tungurusumu mu kurinda umwijima wawe

1. Tungurusumu irinda Kanseri y’umwijima : Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko Tungurusumu irinda Kanseri y’umwijima.Tungurusumu ikungahaye cyane ku kinyabutabire bita allicin,iki rero gifasha gukura imyanda mu mwijima bita free radicals,iyi myanda rero niyo ituma uturmangingon twa Kanseri tuba twinshi.

2. Tungurusumu irinda urugimbu (Cholesterol) ndetse n’ibinure kwibika mu mwijima : Imwe mu mimaro y’umwijima harimo no gukora uru rugimbu,ndetse no gushwanyaguza ibinure bikabyazwa ingufu z’umubiri ugomba gukoresha,hari igihe rero uru rugimbu ruba rwinshi ndetse n’ibinure bikaba byinshi mu mwijima,ibi bikaba byatera indwara yo kugira ibinure byinshi ku mwijima bita fatty liver disease. Ubushakashatsi bwakozwe rero bwasanze Tungurusumu ikura uru rugimbu ndetse n’ibinure mu mwijima.

3. Tungurusumu irinda umuvuduko ukabije w’amaraso mu mwijima (liver hypertension) : Umuvuduko w’amaraso ushobora kwiyongera mu mwijima bitewe n’impamvu nyinshi,impamvu nyamukuru ishobora kubitera ni imitsi yo mu mwijima igihe itarambuka neza,tungurusumu rero igira icyo bita arginine ituma iyi mitsi imera neza bityo bigatuma amaraso atembera neza mu mwijima.

4. Tungurusumu isukura umwijima igakuramo imyanda : Iyo umwijima ukora neza,ushwanyaguza imyanda iri mu maraso ikaza gusohoka,ariko iyo utangiye kugira intege nkeya bitewe n’imikorere mibi,ya myanda yibika mu mwijima,iyo rero iyi myanda ibaye myinshi mu mwijima itangira kuwangiza,Tungurusumu rero igira ibyo bita allicin, selenium, na vitamin C,ibi rero bisukura umwijima ya myanda igasohoka.

5. Tungurusumu irinda kubyimba k’umwijima : Tungurusumu ikungahaye ku ntungamubiri bita Vitamini B6,iyi ifasha kurinda kubyimba k’umwijima kuko igabanya ikinyabutabire bita homocysteine,bityo rero umwijima ntube wabyimba.

Ese wari uzi ko ubu habonetse inyunganiramirire ikoze muri Tungurusumu ?

Abantu benshi iyo ubabwiye Tungurusumu bahita bumva ya mpumuro yayo itajya ipfa kuva mu kanwa iyo wayihekenye.Ubu rero habonetse inyunganiramirire ikoze muri Tungurusumu yonyine,ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration). Ifasha kurinda umwijima ndetse igakora n’ibindi byinshi mu mubiri.

Uramutse ukeneye iyi nyunganiramirire,wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho dukorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Pt Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo