Horaho Clinic
Banner

Dore ibyiza byo kurya ibijumba biryoherera (Sweet Potatoes) ku Bantu barwaye Diaybeti

Ibijumba biryoherera (Sweet Potatoes) ni bimwe mu bijumba biribwa mu ngo zitandukanye hano mu Rwanda,bijya kumera nk’ibindi bijumba gusa aho bitandukanira ni uko byo byifitemo isukari kandi bikaba bifite ibara ritandukanye n’ibindi.

Hari rero abumva ngo habamo isukari bakumva nta muntu urwaye Diyabeti cyangwa se umuntu ufite isukari iri hejuru wemerewe kubirya,nyamara si ko bimeze,kuko ni byiza ku bantu barwaye Diyabete.Muri iyi nkuru ni byo tugiye kurebera hamwe.

Dore rero ibyiza by’ibijumba biryoherera ku barwayi ba Diyabeti

1. Ibi bijumba ni ingenzi ku bantu barwaye Diyabeti kuko byifitiye isukari y’umwimerere kandi ikoreshwa neza n’umubiri ndetse igatuma n’umusemburo wa Insuline ujya kuri gahunda.

2. Ibi bijumba byigiramo ibyo bita fibers cyangwa se Fibres bituma igogorwa ry’ibiryo rigenda neza ndeste no gusukura umubiri.Ibi rero ni byiza ku bantu barwaye iyi ndwara.

3. Ibi bijumba kandi bifite ibyo bita Potassium,iyi rero ifasha umutima gukora neza ndetse n’amaraso agatembera neza mu mubiri bikarinda umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Diyabeti rero ni indwara ishobora gutuma umutima ukora nabi,ni byiza rero kurya ibi bijumba.

4. Ibi bijumba bikungahaye kuri Beta-carotene bifasha gusukura umubiri bikarinda indwara zitandukanye nka za Rubagimpande,Asthma ndetse na Goutte.Ikindi kandi birinda Kanseri zitandukanye.

5. Ibi bijumba kandi bikungahaye kuri Vitamin D,iyi ikaba ituma umubiri wakira imyunyungugu ya Kalisiyumu ifasha gukomera kw’amagufa ndetse n’amenyo bigatuma n’umutima ukora neza.

Niba rero urwaye Diyabeti ukaba watinyaga kurya ubu bwoko bw’ibijumba ukeka ko isukari yawe yazamuka,humura siko bimeze kuko ahubwo bigufsha kuringaniza isukari yawe,ndetse bikarinda n’ibindi bice by’umubiri wawe kwangirika ndetse no gukora nabi.
Ese wari uzi ko hari imiti myimerere mu kugabanya isukari mu mubiri ?

Muri iki gihe indwara ya Diyabeti ni indwara iri guhitana benshi kubera cyane cyane imibereho abantu basigaye babamo.Ubu rero habonetse imiti ifasha kuringaniza isukari mu mubiri ndeste ikakurinda n’ingaruka za Diyabeti.
Muri iyo miti twavugamo nka : Glucoblock Capsule,Balsam Pear tea,na Chitosan Capsule.
Iyi miti irizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge bw’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho dukorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Pt Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo