Horaho Clinic
Banner

Dore icyayi gitangaje kivura Hangover

Ibinyobwa bisembuye cyangwa se inzoga ni ibinyobwa abantu benshi bakunda kunywa cyane cyane ko abenshi babifata ko bibibagiza ibibazo baba basanganywe mu buzima bwa buri munsi.Nyamara n’ubwo bimeze bityo hari benshi kunywa inzoga bigwa nabi ndetse bakaba banarwara bakaremba.
Ese wari uzi icyo bita HANGOVER ?

Sobanukirwa na Hangover

Hangover (soma hang-ova), ni uruhurirane rw’ingaruka mbi ziterwa no kunywa inzoga nyinshi,cyane cyane bikunze kubaho mu gitondo gikurikira ijoro waraye unyoyeho inzoga nyinshi.Muri izo ngaruka harimo nko kuruka,gucika intege,kurwara umutwe,kurwara mu nda n’ibindi. Gusa siko biba ku bantu bose.

Hangover iterwa ni iki ?

Nkuko twabibonye haruguru, Hangover iterwa no kunywa inzoga nyinshi bityo bigatera impinduka mu mikorere y’ibice bitandukanye by’umubiri.
Hari byinshi inzoga itera bigatuma ubyukana Hangover.
Muri byo twavugamo :
• Kunyaragura : kunywa inzoga bitera uwazinyoye kunyara kenshi bityo umubiri ugatakaza amazi menshi. Niho usanga ugira inyota no kumva umutwe uremereye mu gitondo.
• Impinduka ku bwirinzi bw’umubiri : impinduka ku bwirinzi bw’umubiri bishobora gutuma ibice bimwe na bimwe by’umubiri bibyimba,bikaba byanagira ingaruka mu kugira ubushake bwo kurya, kwita ku bintu no kwibuka
• Kwivumbura kw’igifu : kunywa alukolo bitera kuzamuka kw’igipimo cya aside yo mu gifu ndetse bigatera ingufu zacyo zo gusya kugabanuka, bikurikirwa n’isesemi, kuruka no kuribwa mu nda.
• Kugabanuka kw’isukari yo mu maraso : kuri bamwe kunywa inzoga bigabanya igipimo cy’isukari mu maraso, bikarangwa no gususumira, umunaniro, guhindura imico, no kuzengerera.
• Kwaguka kw’imiyoboro y’amaraso : kunywa bizatuma imiyoboro y’amaraso yaguka bityo bitere umutwe, kuko imitsi iba yareze.

Ese wari uzi ko hari icyayi kivura Hangover ?

Kunywa inzoga nyinshi si byiza kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu,gusa nanone ushobora kuba ugira Hangover niyo waba utanyoye inzoga nyinshi. Ubu rero habonetse icyayi cyiza cyane kivura ingaruka z’inzoga ndetse cyoza mu mwijima,ya myanda yasizwemo n’inzoga ikavamo.Iki cyayi cyitwa PINE POLLEN TEA kikaba gikozwe mu bimera.

Iki cyayi rero kirizewe kandi gikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kuko gifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).
Twabibutsa ko iki cyayi nta ngaruka kigira ku muntu wagikoresheje.

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo